00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni banki ishobora gukumira ikibi - John Rwangombwa ku murage asize muri BNR

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 26 February 2025 saa 10:19
Yasuwe :

John Rwangombwa wari umaze imyaka 12 ari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagaragaje ko asize ifite ubushobozi bwo kuba yakumira ikibi gishobora guhungabanya ubukungu bw’u Rwanda.

Mu 2013 nibwo John Rwangombwa yagizwe Guverineri wa BNR, inshingano yavuyeho asoje manda ze ebyiri ziteganywa n’itegeko aho Perezida Paul Kagame yamusimbuje uwari Visi Guverineri w’iyi banki, Soraya Hakuziyaremye ku wa 25 Gashyantare 2025.

Mu kiganiro na RBA, John Rwangombwa yagarutse ku bihe by’ingenzi atazibagirwa ubwo yari Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda birimo n’ibyamugoye ndetse n’umurage ayisigiye.

Rwangombwa yagaragaje ko kimwe mu bihe adashobora kwibagirwa ari icya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi n’igihugu muri rusange n’uburyo u Rwanda rwabashije kwitwara muri ibyo bihe.

Ati “Igihe cya Covid-19 cyari gikomeye cyane, twagitangiye twumva rwose tutazi aho tugana kandi ntabwo ari twebwe gusa ni ku rwego rw’Isi. Ariko Leta yashyizeho ingamba zifasha uko twakorana twese kugira ngo duhangane n’ingaruka zaterwa na Covid-19. Nubwo twagize ubukungu busubiye hasi muri icyo gihe ariko twakivuyemo neza kurusha uko twabikekaga tugitangira.”

Yagaragaje kandi ko imyaka itatu ishize yabaye iyo kuzamuka kudasanzwe kw’ibiciro ku masoko kandi ko bitari ibintu byoroheye Banki Nkuru y’Igihugu.

Ati “Ikindi ntazibagirwa ni imyaka itatu ishize, 2022-2024 twagize umuvuduko w’ibiciro ku masoko uri hejuru cyane. Nka Banki Nkuru niba hari ikintu kibi kibaho ni izamuka ry’ibiciro riri hejuru kandi rituruka mu bintu bitoroshye kuba twakoresha ibikoresho byacu…byaterwaga n’ibibazo by’ibiribwa kubera amapfa, ibibazo mpuzamahanga kubera intambara ziriho ntabwo byari ibihe byiza na gato."

Yakomeje ati “Icyiza twakuyemo ni uko twarushijeho kunoza kumva neza ubukungu bw’igihugu cyacu, ubukungu mpuzamahanga no gufata icyemezo. Ngira ngo nibwo bwa mbere kuva ngeze muri Banki Nkuru muri 2013 twari tuzamuye urwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu kuko abantu byaranabakanze ariko nabyo byari ngombwa.”

Ku kijyanye n’aho Rwangombwa asize Banki Nkuru y’u Rwanda nyuma y’imyaka 12 ayiyobora, yagaragaje ko kuri ubu iri ku rwego rwiza haba mu bakozi bashoboye ndetse n’ubushobozi bwo gukumira ikibi ku bukungu bw’u Rwanda.

Ati “Ni Banki ifite abakozi bafite ubushobozi nubwo turi mu Isi ihindagurika, ariko ni banki ikurikirana ibiri kubera mu rwego rw’ubukungu bw’igihugu cyacu. Ifite ubushobozi bwo gufata icyemezo gifasha gukumira ikibi icyo ari cyo cyose. Kugira ngo tugere kuri ibyo ni uko twageze ku rwego rw’imikorere ku rwego rwa politiki y’ifaranga igendanye n’ibigezweho.”

Yavuze ko nubwo u Rwanda ari igihugu kikiri gutera imbere, ariko hari intambwe ikomeye yatewe na BNR mu rwego rwo kuba umusemburo mu iterambere ndetse no gukorana n’inzego zitandukanye.

Ati “Turakiyubaka kuko turi mu nzira y’amajyambere ariko twishimira aho tugeze mu rwego rwo kuba umusemburo mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ni banki ikorana n’izindi nzego za Leta kurushaho.”

Yongeyeho ati “Urebye nk’imyaka itanu ishize, uko dukorana n’inzego za Leta zindi zitandukanye kugira ngo tunoze politiki yo gucunga ubukungu bw’igihugu cyacu byarushijeho kugenda bitera imbere. Nubwo inzira ikiri ndende ariko aho turi harashimishije. Ni ikigo gifite ubushobozi bwo kugera ku nshingano cyahawe nk’uko ziteganywa n’amategeko.”

John Rwangombwa yagaragaje umurage asize nyuma y'imyaka 12 ari Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .