Yabigarutseho ku wa 12 Mata 2018 mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byatangiwe muri ibyo bitaro.
Dr Sendegeya yagaragaje ko muri Mata 1994 hari bamwe mu baganga bishe abarwayi kuri CHUB kandi bari bashinzwe kubavura no kubitaho.
Yagize ati “Ni akaga gakomeye kubona muganga yishora muri Jenoside, akica abantu ashinzwe kuvura kandi yararahiriye kuramira ubuzima bw’abantu. Byageze aho abarwayi babakuramo za serumu abandi bakabima imiti. Iyo tuganira duhora twibukiranya ko tugomba kwitwararika no kwirinda iki cyaha n’ikindi kibi cyose.”
Bamwe mu baganga bavuzwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo Dr Sindikubwabo Théodore wabaye na Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi, Prof Gatera, Dr Habarugira Pascal, Dr Nsengiyumva n’abandi. Abo bose ngo biganjemo abari inzobere mu kuvura indwara z’abana, abagore ndetse no kubaga ariko batatiye igihango bishora mu bwicanyi.
Abaganga bo mu Bitaro bya CHUB bavuga ko kuba hari bagenzi babo bishoye mu bwicanyi bakica Abatutsi muri Jenoside babagaya ariko kandi babikuramo isomo ryo guharanira kunga ubumwe barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Imibare itangwa na CHUB igaragaza ko mu gihe cya Jenoside hiciwe abarwayi, n’abarwaza barenga 200, ariko kugeza ubu abamaze kumenyekana amazina bagera kuri 87.
Abakoraga umwuga wo kuvura kuri CHUB bishoye mu bwicanyi bo umubare wabo nturamenyekana neza.



















TANGA IGITEKEREZO