Uruganda rwa Rubaya rufite amateka yihariye ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko rwanabaye ububiko bw’intwaro zicishijwe Abatutsi mu bice bitandukanye bya Ngororero.
Mu buhamya bwa Makuza Gérard warokokeye muri aka gace, yavuze ko urwo ruganda rwari rufite abayobozi babi babibye amacakubiri ndetse bari bafite ubugome bwatumye banicisha Abatutsi bose bari bahari.
Ati “Aha mureba hari ububiko bw’imbunda n’izindi ntwaro zari zaragenewe kuzica Abatutsi ku musozi wa Kesho, izo mbunda zahageze mu 1991”.
Yakomeje agira ati “Indege ya Habyarimana imaze guhanuka, interahamwe zari zimaze iminsi zitoza kwica, zahise zijya ku ruganda baziha za mbunda n’imihoro maze zitwiraramo aho twari ku musozi wa Kesho, hagwa benshi”.
Kuba Uruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwari ruyobowe n’umuvandimwe w’uwari Perezida Habyarimana, biri mu byatije umurindi Jenoside yahakorewe.
Mukandori Béatrice yavuze ko hari abari muri uru ruganda babeshye ko babahungishije babicira imbere yarwo kugira ngo hatagira amaraso y’Umututsi arwanduza.
Abaturiye uru ruganda bavuga ko uyu munsi amateka yahindutse ubuyobozi buhakorera bubibonamo kandi abashoboye gukora babona imirimo nta vangura.
Mukandori asobanura ko kuri ubu biyubatse babikesha uru ruganda rwubatse ubudaheza mu barukoramo ndetse rukagirira akamaro abaruturiye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Uruganda rw’Icyayi cya Rubaya, Mutabazi Havugimana Jean yatangarije IGIHE ko uruganda ruri mu murongo utandukanye n’uwahozeho; aho ubuyobozi buha amahirwe angana abarukoramo hubahirizwa ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Hano mu ruganda hari habitse imbunda n’izindi ntwaro zicishijwe Abatutsi. Ikindi ni uko umurambo w’uwari umukuru w’Igihugu bawunyujije hano, abamurindaga bafatanyije n’interahamwe mu gutsemba Abatutsi, cyane ko aho bari ku musozi wa Kesho bari babanje kwirwanaho, nyuma baterwamo amabombe, harokotse mbarwa”.
Mutabazi ashimira ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside ndetse zibohora Igihugu kikaba ubu kiyobowe neza.
Ati “Turashimira Ubuyobozi bw’Igihugu ku isonga hari Nyakubahawa Perezida Paul Kagame, ndetse n’Ingabo zari iza RPA, babashije guhagarika Jenoside, bakubaka Igihugu buri wese yibonamo. Ubu hano mu ruganda, umuntu ahabwa akazi hagendewe ku byo ashoboye, mu gihe mbere atari ko byari biri”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yasabye abakora muri uru ruganda kudatera ikirenge mu cy’abababanjirije.
Ati “Biba biteye ipfunwe kumva koko umuntu wize uzi agaciro k’umuntu, ahitamo kwica mugenzi we amuziza ubusa, dukomeza dusaba abakora mu ruganda ariko n’abandi hirya no hino mu karere kutagera ikirenge mu cy’abakoze Jenoside.”
Mukunduhirwe yavuze ko usibye ibijyanye n’umusaruro w’icyayi, uru ruganda rukomeza gufasha abaturage baruturiye.
Buri mwaka uru ruganda rusohora asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda zijya mu baturage. Abaturage barenga ibihumbi bibiri bagaragara mu mirimo itandukanye y’uru ruganda, hakiyongeraho abahinga icyayi bishyize hamwe.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, uruganda rwa Rubaya rwaremeye inka abarokotse Jenoside abandi rubaha ibiribwa bitandukanye, hakaba n’abo rwishyuriye ubwisungane mu kwivuza.
Uruganda rw’Icyayi rwa Rubaya rwaguyemo abatutsi 30 barukoragamo ndetse n’abandi bari baruhungiyemo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!