00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Inzu z’ubucuruzi 40 zasizwe mu manegeka n’ibiza zirimo gusenywa

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 3 October 2025 saa 07:23
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abahanga mu bigendanye n’imyubakire muri aka karere, byagaragaye ko inzu zo muri santere y’ubucuruzi ya Gasiza zitasenywa zose, ahubwo habaruwe 40 ziri muri metero eshanu iburyo n’ibumoso bw’umugezi ndetse zirimo gusenywa.

Iyi santere y’ubucuruzi ya Gasiza iherereye mu Murenge wa Muhanda, Akagari ka Gasiza, ibarurwamo inzu z’ubucuruzi zirenga 100. Inyurwamo n’imigezi ibiri irimo Nyabyufe n’undi witwa Bikore igahurira muri iyi santere, aho ibyara umugezi umwe witwa Gaseke.

Raporo ya MINEMA yo kuva tariki 03-22 Gicurasi 2023 yagaragaje ko ibiza bidasanzwe byibasiye Intara y’Amajyaruguru niy’Iburengerazuba byasize inzu 694 ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, ndetse izindi 197 zirasenyuka burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe mu kiganiro na IGIHE yahamije ko inzu zigera kuri 40 zirimo gusenywa, kuko ziri muri metero eshanu uvuye ku migezi.

Ati “Nyuma y’ubusesenguzi twasanze inzu 40 arizo zasenywa ndetse zatangiye kuvanwaho kuko ziri muri metero eshanu z’umugezi, kuva ibiza byazishegesha ntizikorerwamo.”

Yakomeje avuga ko mu kubungabunga iyi migezi, muri metero eshanu zayo hatangiye guterwa imigano, ndetse hagiye kujya hinurwamo umucanga ku bazabihererwa impushya, kugira ngo amazi yayo abashe kugenda neza atototera inkombe.

Meya Nkusi kandi avuga ko ku misozi iri mu nkengero z’iyi santere y’ubucuruzi ya Gasiza hatangiye gucibwa amaterasi n’imishinga, kugira ngo harwanywe isuri.

Isantere y'ubucuruzi ya Gasiza inyurwamo n'imigezi ibiri
Inzu zangijwe n'iyi migezi yo muri santere y'ubucuruzi ya Gasiza zitarasenywa ntizikorerwamo
Inzu nyinshi zashegeshwe n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages