Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukunduhirwe Benjamine mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko imiryango itandatu yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo barimo kubakira ndetse inzu zigeze ku kigero cya 70%.
Yagaragaje kandi ko imiryango 16 yari yarubakiwe inzu zikaba zarashaje ku kigero cyo kongera kubakwa bundi bushya, zo bamaze kuzuza ndetse ba nyirazo bazituyemo.
Ati “Twabaruye imiryango y’abarokotse Jenoside batagira amacumbi n’abayafite amaze gusaza, tubona imiryango 257 ifite amacumbi ashaje akeneye kuvugururwa bundi bushya, ndetse twasanze hakiri n’indi miryango 45 ikeneye kubakirwa."
Mukunduhirwe yaboneyeho gushima abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu myaka 32 ishize, batahwemye kugaragaza ubutwari nyuma y’ibihe bikomeye bari bamaze kunyuramo, bakababarira ababahekuye n’ababasahuriye imitungo.
Mu kurushaho gufasha imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gutera imbere, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, muri aka karere bateganya koroza abagera kuri 30 binyuze mu gukorana n’Abafatanyabikorwa, ndetse hari n’imiryango 32 yahawe igishoro, aho buri umwe wahabwa ibihumbi 500 Frw yo kuwufasha gukora umushinga umushinga uciriritse ubyara inyungu, ngo ubashe kwigobotora ubukene.
Raporo ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yo mu Ukwakira 2025 igaragaza ko mu myaka itatu ishize Akarere ka Ngororero kafashije abaturage kwivana mu bukene ku kigero cya 82,6%, mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu yari ku kigero cya 62,4%, bikagira aka kabiri inyuma ya Ruhango yavanye abaturage mu bukene ku kigero cya 84%.
Muri iyi gahunda kandi imiryango 8.613 yo muri aka Karere yafashijwe kuva mu bukene mu myaka ibiri ishize 2023/24 na 2024/25.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV7), bwagaragaje ko aka karere gafite abaturage bakennye ku kigero cya 30,2%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!