00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Ikamyo yagonganye na Coaster, bane barakomereka

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 22 June 2025 saa 08:19
Yasuwe :

Ikamyo yagonganye na ‘Coaster’ itwara abantu mu buryo bwa rusange mu Karere ka Ngororero, bane barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Gatandatu tariki 21 Kamena 2025, mu masaha ya nyuma ya Saa Sita, mu Murenge wa Nyange, mu Kagari ka Gaseke.

Iyi mpanuka abayibonye bavuga ko ikamyo ifite Purake RAI 294 F, yavaga i Nyange yerekeza i Muhanga yagenderaga mu mukono utari uwayo inafite umuvuduko ukabije niko kugonga Coaster ifite Purake RAB 697 U ya sosiyete itwara abantu mu buryo bwa rusange ya Capital Express, yavaga i Kigali yerekeza i Karongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yemereye IGIHE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu bane bahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange B.

Ati “Impanuka yakomerekeyemo abaturage bane, bahita bajyanwa kwa muganga kandi bavuwe barataha.”

Iyi kamyo yagonze Coaster nayo irangirika
Coaster ya Capital Express yangiritse no ku gice cyayo cy'inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .