00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Barindwi bagwiriwe n’ikirombe, bane barapfa abandi batatu barakomereka

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 June 2026 saa 05:33
Yasuwe :

Ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe mu Karere ka Ngororero cyagwiriye abantu barindwi, bane barapfa abandi batatu barakomereka.

Amakuru y’impanuka y’iki kirombe yamenyekanye ejo hashize ku wa gatanu, tariki 27 Kamena 2026, saa tatu z’amanywa, mu Murenge wa Ndaro, Akagari ka Bijyojyo ho mu Mudugudu wa Kavumu.

Umubyeyi ufite umwana waguye muri iki kirombe, Mukamusoni Donatha, yavuze ko yamenye ko umwana we w’umukobwa yagwiriwe n’ikirombe atabajwe n’abaturanyi ubwo yari mu mirimo yo guhinga.

Ati “Umwana w’umuturanyi yaje kundeba ndi guhinga ambwira ko Gakobwa igisimu cyamugwiriye, mpita ngenda nsanga bamaze gutabururamo umuntu umwe, bigeze aho babageraho, Gitifu w’Akagari aba araje atangira kuvuga ko abo bana bari ingegera bibabaga, kandi ibitandukanye n’ibyo yavuze bakoreraga Kompanyi bahembwa akanabafataho ubwisungane mu kwivuza na Ejo Heza.”

Mukamusoni asaba ko kompanyi ya Strofinale yabafasha gushyingura abana babo mu cyubahiro ndetse bagahabwa impozamarira.

Mukashyaka Clarisse ati “Twumvise abantu batabaza bati mutabare abantu ikirombe kibaguyeho, tujyayo ariko twatunguwe n’uburyo twumvise ko kompanyi bakoreraga yabihakanye kandi bacukuraga amabuye ya Beryllium bakayajyana aho ikorera bakabishyura buri wa gatandatu.”

Akomeza asaba ko bahabwa ubutabera, ababyeyi bagize ibyago bagahabwa impozamarira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yabayeho.

Ati “Amakuru y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yitwa Beryllium ku buryo bwemewe n’amategeko twayamenye, aho gikoreshwa na kompanyi yitwa Strofinale cyagwiriye abantu barindwi, hakozwe ubutabazi bwihuse bakuramo batatu bakiri bazima abandi bane bakuwemo bamaze kwitaba Imana.”

Yanaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo bagwiriwe n’ikirombe bose no kwibutsa kompanyi zikoresha abantu bacukura amabuye y’agaciro kujya babishyurira ubwishingizi kandi bakajya mu birombe bafite ibyangombwa byose byabugenewe birimo ingofero zibarinda, kubakira no gutega aho bacukura kugira ngo bakumire impanuka.

Abapfuye bajyanwe ku bitaro bya Muhororo, gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.

Igisimu cyagwiriye barindwi b'i Ngororero bane bakurwamo bapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages