Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwagaragaje ko 10.1% by’ingo zo muri aka karere, abazigize bakora urugendo rurenze iminota 30 kugira ngo zigere aho zivoma amazi meza.
Bwagaragaje ko 82.8% by’ingo zo muri aka karere ari zo zikoresha amazi meza.
Imibare igaragaza ko abaturage 301.723 bo mu Karere ka Ngororero, ari bo bamaze kwegerezwa amazi meza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kandi bugaragaza ko burajwe inshinga no kwegereza amazi meza abaturage 66.232 ibasigaye batarayegerezwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’amazi meza kiri mu bibahangayikishije.
Ati “Muri rusange dufite abaturage 367.955 bivuze ko 82% begerejwe amazi meza ubwo dusigaje 18% kandi gahunda yo gukomeza kubaka no gusana imiyoboro mu karere irakomeje kugirango tugere 100%.”
Avuga ko imiyoboro y’amazi irimo Muhembe, Nyamyotsi n’uwa Nyirarongero yasojwe kubakwa mu 2024/25, mu mirenge ya Muhanda, Kabaya, Hindiro, Kavumu, Sovu, Kageyo na Ngororero yatwaye 9.310.517.102 Frw yabafashije kuzamura imibare, kuko abarenga 130.200 bagezweho n’amazi meza.
Ubu iyi miyoboro yose ifite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 3.084 ku munsi, ndetse yubatsweho amavomo 117.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!