00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero: Abaturage bamwenyuye nyuma yo guhabwa telefoni zatanzwe na Cogebanque muri Connect Rwanda

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Ngororero bishimiye ko bagiye kujya babona serivisi zitandukanye zirimo iza banki n’izindi zose z’ikoranabuhanga, binyuze muri telefoni bahawe na Cogebanque binyuze muri gahunda ya Connect Rwanda.

Ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, ni bwo mu turere turindwi tw’igihugu hatanzwe telefoni 4.144, bigizwemo uruhare n’ibigo bitandukanye mu gushyigikira Connect Rwanda, gahunda igamije gufasha buri rugo gutunga telefoni igezweho.

Ku wa 20 Ukuboza 2019 ni bwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda, ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abaturage badafite ubushobozi bwo kuzigura mu turere dutandukanye, nibura imwe muri buri rugo.

Cogebanque nayo ntiyatanzwe muri iyi gahunda kuko tariki 12 Werurwe 2020 yatanze telefoni 1000 zigomba gushyikirizwa abaturage batishoboye nabo bakabasha kugendana n’ikoranabuhanga.

Ubwo abaturage bo mu Ngororero bashyikirizwaga telefoni na Cogebanque, bavuze ko banejejwe no kuba bagiye gutangira gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uwizeyimana Agnès wo mu Murenge wa Ngororero, yavuze ko kuba yahawe telefoni bigiye gutuma abasha kujya abona serivisi za banki byoroshye binyuze ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi telefoni ngiye kuyishakisha iterambere mbashe gushaka amafaranga nshyireho mu bijyanye no kubitsa no kubikuza mbashe gutera imbere nkoresha ikoranabuhanga muri banki.”

Umuturage wo mu Murenge wa Kavumu, Riberakurora Stefano, yanejejwe no kuba yashyikirijwe telefoni kuko bizamufasha kubona amakuru kandi ku gihe.

Yagize ati “Byandenze kandi nanezerewe, hari amakuru twumvaga ntidusobanukirwe aho biva ariko iyo ufite telefoni igezweho ubasha kubona amakuru yose, cyane agendanye n’ubuhinzi no kujya ku mbuga nkoranyambaga.”

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu mashami ya Cogebanque, Seruhungo Nsengiyumva Pierre, yavuze ko iyi banki yatanze telefoni kuko ishishikajwe n’iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Cogebanque ni banki ishyigikiye iterambere rishingiye ku itumanaho, ubu icyo twifuza ni uko abakiliya bacu babasha gukoresha konti zabo batiriwe bava aho bari.”

Yakomeje asaba abaturarwanda bose gukoresha serivisi za banki mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri telefoni zigezweho.

Ati “Turashishikariza abakiliya kutwizera bakomeze gukorana natwe, bakoreshe serivisi z’ikoranabuhanga kuko ziraborohereza kudata umwanya wabo baza kuri banki.’’

Cogebanque itanga serivisi zitandukanye z’ikoranabuhanga zirimo Mobile Banking aho uyikoresha akanda *505# akabona amakuru kuri konti ye. Ifite E-wallet ishyirwa muri telefoni igafasha umuntu kubona serivisi atavuye aho ari.

Seruhungo yakomeje ati "By’umwihariko kuri uyu munsi twaje kwifatanya n’abaturage bo muri Ngororero, twabazaniye umu-agent, banki twayizanye hano ubishaka ashobora kugenda afunguje konti kugira ngo ajye yoroherwa no kubona serivisi za banki.’’

Cogebanque ifite amashami 28 hirya no hino ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 600 bayifasha gutanga serivisi zo gufunguza konti, kubitsa no kubikuza zirimo n’izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, ikarita ya smart cash n’amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) afasha abayakoresha kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

Ku ruhande rw’Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Nyiranzeyimana Joséphine, yashimangiye ko gutanga izi telefoni bitanga umusanzu mu iterambere ry’abaturage.

Yagize ati “Iyo Abanyarwanda babashije kugira amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bw’ikoranabuhanga babasha kwiteza imbere. Umuturage ashobora gutanga umusoro, gutanga mituel n’izindi serivisi akeneye atiriwe akora urugendo.”

Yakomeje avuga ko gutanga telefoni byatanze umusaruro cyane mu bihe bya Covid-19 ubwo abaturage batabashaga kubona serivisi uko bisanzwe.

Yagize ati “Mu bihe bya Covid-19 abantu bashoboye kubona amakuru bakeneye no guhaha ndetse no kubona serivisi zitandukanye binyuze mu ikoranabuhanga, babasha no guhanahana amakuru y’ubwirinzi muri rusange.”

Muri Ngororero hatanzwe telefoni 420 aho buri mu muryango mu midugudu igize aka karere wahawe telefoni igezweho, zakorewe mu Rwanda n’Uruganda Mara Phones.

Aba baturage bafashijwe gutangira gukoresha telefoni bahawe
Aba baturage bahabwaga telefoni zirimo na internet ya MTN Rwanda
Basinye amasezerano yemeza ko bashyikirijwe telefoni zigezweho
Mu 2020 Cogebanque yatanze telefoni 1000 muri gahunda ya Connect Rwanda
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu mashami ya Cogebanque, Seruhungo Nsengiyumva Pierre, ashyikiriza umwe mu baturage telefoni
Ikigo Trust Law Chambers nacyo cyatanze telefoni 30 nk'umusanzu wacyo muri gahunda ya Connect Rwanda
Uwari ahagarariye MTN Rwanda yashyikirije aba baturage telefoni bagenewe
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Nyiranzeyimana Joséphine, ashyikiriza umwe mu baturage telefoni
Inzego zitandukanye zahuriye muri iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Ngororero
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu mashami ya Cogebanque, Seruhungo Nsengiyumva Pierre, yavuze ko banki ​yinjiye muri iki gikorwa kugira ngo itange umusanzu mu kugeza ku baturage iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga
Abakozi ba Cogebanque batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Abaturage bo mu midugudu itandukanye y'Akarere ka Ngororero bari babukereye baje kwakira telefoni zabo
Umuhango wo gutanga telefoni mu Karere ka Ngororero wari witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye
Byari ibyishimo ubwo aba baturage bashyikirizwaga telefoni bagenewe
Bamwe mu baturage batangiye gufata amafoto nyuma yo gushyikirizwa telefoni
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi mu mashami ya Cogebanque, Seruhungo Nsengiyumva Pierre, yasabye abaturarwanda gukoresha serivisi za banki mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri telefoni zigezweho
Aba baturage bavuze ko ubu bagiye kujya basabana na bagenzi babo bifashishije imbuga nkoranyambaga
Aba baturage bavuze ko ubu bazajya babasha kubona amakuru no gukoresha serivisi za banki mu buryo bw'ikoranabuhanga
Uwizeyimana Agnès w'i Ngororero yavuze ko telefoni yahawe izamufasha kubona serivisi za banki byoroshye
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Nyiranzeyimana Joséphine, yashimangiye ko gutanga telefoni ari umusanzu ukwiye mu iterambere ry’abaturage
Aba baturage bahawe telefoni zikorerwa mu Rwanda mu Ruganda rwa Mara Phones

Amafoto: Ella-studio


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .