Iyi mibare yatangajwe n’Umukozi w’Akarere ka Ngororero ushinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ay’incuke, Niyonsenga Protogène, ku wa 5 Gashyantare 2018, ubwo abakozi ba Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bagasuraga mu bukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi.
Bimwe mu bintu bagenzura bishobora kubangamira ireme ry’uburezi mu Rwanda birimo guta amashuri, gukoresha ibiyobyabwenge, gucunga nabi imitungo y’ibigo by’amashuri, gutwara inda zitateguwe n’ibindi.
Niyonsenga yabwiye IGIHE ati “Mu banyeshuri ibihumbi 85 biga mu mashuri abanza yose dufite mu rwego rw’Akarere, dufite abari hagati ya bitatu na bine bavuyemo.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Bwira, rufite abasaga 180 batiga, Nkunzebose Jean Marie Vianney, yabwiye IGIHE ko impamvu zituma abana bata ishuri harimo kuba hari abaturuka kure n’abajyaga gucukura amabuye y’agaciro.
Yagize ati “Dufite abana 186 bataye ishuri. Hano hari impamvu nyinshi zibatera kurivamo zirimo imyumvire y’ababyeyi usanga iri hasi ntibumve akamaro k’ishuri, ikindi ni urugendo rurerure abana bakora baza ku ishuri. Hari abo tugira bava mu Karere ka Rutsiro [...] hari abo dufite bakora urugendo rw’ibilometero umunani (kugenda gusa), urumva biba bigoye kugira ngo agere ku ishuri. Ikindi ni ikibazo cyari kiriho cy’amabuye. Abana bajyaga kuyacukura mu ishyamba rya Mukura.”
Yakomeje asobanura ko ubu bamaze gutanga urutonde rw’abana bataye ishuri kandi ko inzego zose zigiye gufatanya bakagarurwa ku ishuri.
Niyonsenga yongeye ati “Ni ikibazo gikomeye gisaba ubufatanye n’izindi nzego. Ikigiye gukurikira, ni ugufatanya n’inzego dukorana zirimo Ingabo na Polisi kugira ngo dufatanye kubagarura mu ishuri.”
Mu 2016, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yari yatangaje ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batwaye inda zitateguwe bibaviramo guta ishuri. Ni mu gihe Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi aheruka gutangaza ko mu Rwanda urubyiruko rusaga ibihumbi 16 rurimo n’abanyeshuri, n’abakuze basaga ibihumbi bitanu bakoresha ibiyobyabwenge.
Ubu bukangurambaga ni ubw’ibyumweru bibiri, buri gukorwa mu bigo by’amashuri bisaga 600 byo mu Turere twose tw’Igihugu, bufite insanganyamatsiko igira iti “Imyigire myiza n’indangagaciro, ni ishingiro ry’uburezi bufite ireme.”



















TANGA IGITEKEREZO