Ababonye uyu mukobwa ajya mu kirombe gisanzwe gicukurwamo itaka ryo gukurungira inzu nibo batabaje nyuma yo gutegereza ko avamo bagaheba, bihutiye kuhagera basanga itaka ryamuguye hejuru bagerageje gucukura basanga yapfuye.
Aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’i Burasirazuba, IP Kayigi Emanuel.
Yagize ati " Ayo makuru ni impamo koko uwo mukobwa yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yari agiye gucukuramo itaka bitewe n’uko imvura yaguye kikoroha yinjiyemo gihita kimugwaho arapfa”.
Umuvugizi wa polisi akomeza asaba abaturage kujya birinda kujya mu birombe bitwaje ngo bagiye gushaka itaka cyangwa amabuye y’agaciro ku buryo butazwi kuko bashobora guhura n’impanuka zabateza no kuba babura ubuzima bwabo.
Garatsiya yari atuye mu Mudugudu wa Rwagishanga, mu Kagari ka Buriba, mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma.
Ubusanzwe abaturage bo mu byaro bitandukanye mu Ntara y’i Burasirazuba usanga barubatse amazu bagakoresha icyondo gusa, ahasigaye bakajya mu birombe bitandukanye gushaka itaka bakoresha bakurungira inzu zabo inyuma, imbere ndetse no hasi ku buryo wagira ngo bakoresheje isima.



















TANGA IGITEKEREZO