Polisi ikorera mu karere ka Ngoma, yaburijemo umugambi w’uyu mugabo utuye mu Kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, kugeza ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo.
Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, uyu mugabo ngo asanzwe ari inzererezi, ntagira n’ibyangobwa; yafatiwe mu gisenge cy’ishuri yanyuze hejuru ngo ajye kwiba ibikoresho by’abanyeshuri.
Bivugwa Mugaboko Mugabo yari yitwaje icyuma, akaba yaracunze abanyeshuri bagiye mu masomo yo ku mugoroba maze yurira ishuri aca hejuru mu gisenge hanyuma abanyeshuri bagarutse kureba amakayi yabo bumva umuntu uri kugenda hejuru mu gisenge.
Bahise bahamagara abayobozi b’ishuri na bo bamenyesha polisi maze afatirwa mu cyuho.
Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Paul Byuma yahumurije abanyeshuri abizeza ko polisi y’igihugu iri maso, aboneraho kubasaba kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.
SP Byuma yanababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko ari byo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yakomeje abashishikariza kumva ko aribo mizero y’u Rwanda rw’ejo kandi ko ari bo mbaraga z’igihugu, ko bagomba guhaguruka bakarwanya ikibi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabahungabanyiriza umutekano kikabavutsa iterambere kandi bakajya batangira amakuru ku gihe aho baketse abanyabyaha.
RNP


















TANGA IGITEKEREZO