Ubusanzwe ifumbire mvaruganda ni ingenzi cyane mu buhinzi mu rwego rwo kongera umusaruro. Kuri ubu benshi mu bahinzi bavuga ko igiciro cyayo cyazamutse cyane ugereranyije n’igihembwe cy’ihinga gishize.
Ifumbire mvaruganda yatumbagiye bitewe n’intambara yo muri Ukraine gusa Leta yagiye ishyiramo nkunganire inizeza abahinzi ko ifumbire itazigera ibura.
Kuri ubu ikilo cy’ifumbire ya urée kitunganiwe kiragura 1257 Frw washyiraho nkunganire ya Leta umuhinzi akagifatira 754 Frw, ikilo cy’ifumbire ya DAP kitunganiwe kiragura 1428Frw washyiraho nkunganire ya Leta kikagura 828 Frw.
Ikilo cya NPK 17 kitunganiwe kuragura 1530 Frw washyiraho nkunganire ya Leta kikagura 882, indi fumbire ikunze gukenerwa n’abahinzi cyane ni KCL aho ikilo kitunganiwe kigurishwa 1307 Frw washyiraho nkunganire kikagurishwa 876 Frw.
Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga cya 2022/20223 A mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu, bamwe mu bahinzi bavuze ko bahisemo kongera ingano y’ifumbire y’imborera ku bwinshi kuko ngo ifumbire mvaruganda isa n’ihenze.
Nkekabahizi Pierre usanzwe ari umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari ka Nyamugari yavuze ko kuri ubu abaturage benshi bahisemo gukoresha ifumbire y’imborera bamwe ngo bayikura ku bworozi bw’inka abandi bagahitamo kurunda umurundo w’ibyatsi bikabora bikabyara ifumbire nyinshi.
Ati “Ni ibintu biri kudufasha cyane kuko ifumbire isanzwe ubu yarahenze cyane kandi ikunze no kuboneka itinze, byatumye rero twongera imbaraga mu gusaba abaturage gukoresha ifumbire y’imborera nyinshi aho kugira ngo bagorwe no kugura ifumbire mvaruganda. Ubu turakoresha ifumbire y’imborera nyinshi n’iy’imvaruganda nke.”
Ntezimana Costase utuye mu Mudugudu wa Nyamabuye yavuze ko mbere yakoreshaga ibiro 50 by’ifumbire mvaruganda none ubu ngo igiciro cyariyongereye cyane ku buryo yamutwara amafaranga menshi.
Ati “ Urebye hiyongereho amafaranga menshi kandi nk’abahinzi ntibyatubuza guhinga, rero njye nongereye imbaraga mu gushakisha ifumbire y’imborera nyinshi akaba ariyo nteresha kugira ngo ngabanye ifumbire mvaruganda nakoreshaga , nizeye ko nzabona umusaruro mwinshi ntakizahinduka kuko twagiriwe inama.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko abaturage bakwiye kumenya ko ifumbire yahenze ariko ko Leta igerageza kubunganira kugira ngo idahenda cyane, yabasabye gukoresha ifumbire kugira ngo babone inyungu iri hejuru.
Ati “ Yaba mu mbuto ndetse no mu mafumbire Leta yamaze gushyiramo nkunganire, icyo dusaba abaturage rero ni ukugira ngo ntibagumye kubifata nkuko byahoze ubushize, ku isoko mpuzamahanga hari aho ifumbire yagiye ihenda, bafate amafaranga bayigure n’ubundi ibigori bizajya kwera igiciro kiri hejuru ntabwo bazahomba.”
Yasabye abaturage gufata ifumbire mvaruganda bakayikoresha bakanibuka gukoresha imbuto nziza kandi ngo ntibanibagirwe ifumbire y’imborera, ku badafite inka yasabye abaturanyi kubafasha bakayibahaho abandi abasaba gukoresha uburyo bwo kurunda ibyatsi bigahinduka ifumbire ngo kuko nabwo burizewe.
Kuri ubu Akarere ka Ngoma karaateganya guhinga hegitari zirenga ibihumbi 21 z’ibigori, ibishyimbo hegitari ibihumbi 42, soya hegitari 250 umuceri hegitari 2500 n’imyumbati kuri hegitari 1500.
Hitezwe umusaruro ungana na toni enye kuri hegitari imwe ku bigori, ibishyimbo toni 1,2 kuri hegitari n’umuceri toni esheshatu kuri hegitari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!