Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburusirazuba, IP Kayigi Emmanuel, yemereye IGIHE ko uyu mugore ari mu maboko ya Polisi akaba akomeje gukorwaho iperereza ryimbitse.
Yagize ati “ Uyu mugore akurikiranyweho kwivugana umugabo we witwa Habumugisha Jean Pierre w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi ubu tukaba dukomeje iperereza kugira ngo tumenye icyamuteye koko kwica umugabo we nyuma azahita ashyikirizwa ubutabera.”
IP Kayigi akomeza atangaza ko uyu mugore yafatiwe aho yari yihishe mu Murenge wa Rukira, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yakomeje avuga ko uyu mugore yemera icyaha yakoze cyo kwica umugabo we amukase ingoto ariko ngo akavuga ko yabikoze yitabara kuko ngo bari bagiranye amakimbirane umugabo nawe ashaka kumwivugana.
Polisi irasaba abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane kugira bafashwe kuyakemura hakiri kare nta bindi bibazo birimo no kuba bakwicana bibaye.



















TANGA IGITEKEREZO