Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yahannye umwana we amuziza ko yari yitumye mu myenda no ku buriri.
Mu kumuhana ngo yamufashe amuzirika ku gitanda, amusiga amufungiranye mu nzu arigendera.
Amakuru y’ifungiranwa ry’uyu mwana yamenyekanye atanzwe n’abaturanyi bumvise umwana arira, bakamena urugi ngo barebe icyabaye bagasanga yahambiriwe ku gitanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha yemeye icyaha ariko ashimangira ko yahanaga umwana we.
Yasabye Abanyarwanda guhaguruka bakarwanya ihohoterwa ryose rikorerwa umwana.
Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iribabaza umubiri n’iribabaza umutima bifite ingaruka mbi cyane ku buzima n’ibyishimo kandi bituma umwana adatanga umusanzu we wo kubaka umuryango Nyarwanda.”
Yakomeje avuga ko RIB itazihanganira umuntu wese uhohotera umwana mu buryo ubwo aribwo bwose.
RIB yashimye abaturage bagize uruhare mu gutabariza uwo mwana bigatuma umubyeyi wamuhanishije ibihano biremereye atabwa muri yombi.
Umugabo watawe muri yombi kuri ubu acumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Sake mu gihe hagitunganywa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke gihanishwa ingingo 28 y’itegeko ryerekeye kurengera umwana rigena ko uwagikoze ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenga imyaka itatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana 200 Frw, atarenga ibihumbi 300 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!