Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu mu Mudugudu wa Kavumve mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Mbarushimana Ildephonse yabwiye IGIHE ko uyu mugore yari uw’isezerano kuri uyu mugabo akaba yabaga mu Karere ka Kirehe aho yari yaramusize akaza gushaka undi mugore i Rukumberi. Ngo yari yaje kumureba kugira ngo amuhe amafaranga yo gutangira mituweli abana.
Ati “ Yari yarashatse undi mugore inaha Rukumberi undi yaramutaye i Kirehe, aho Kirehe uyu mugore yamurereraga abana uyu mugabo yari yarabyaye hanze we ntibigeze babyarana. Yaje inaha rero aje kumwaka amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bw’abo bana be. Yari yacumbitse ku baturanyi kugira ngo aze kuvugana n’uyu mugabo mugitondo undi aza kubimenya aramurarira.”
Yakomeje agira ati “ Mu ijoro rero umudamu yasohotse agiye kwihagarika undi ahita amubona amwirukankaho abaturanyi barahurura uwatabaye bwa mbere yahise amutema ukuboko afata wa mugore amutemesha umuhoro aramwica, umugabo yahise ahunga ubu turi kumushakisha.”
Mbarushimana yakomeje avuga ko ubutumwa baha abaturage ari ukwirinda amakimbirane mu muryango ngo kuko ariyo avamo intandaro y’ubu bwicanyi, yabasabye kujya bitabaza ubuyobozi aho bibaye ngombwa mu rwego rwo kwirinda ubwicanyi.
Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzumwa mu gihe uyu mugabo we agishakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!