Ndayizeye Elisa w’imyaka 24 y’amavuko kuri ubu ari mu maboko ya Polisi, aho yafashwe akurikiranweho kwica mugenzi we, akamushyira mu mufuka amuhoye amafaranga magana atatu y’Amanyarwanda.
Uyu musore akurikiranyweho kwica uwitwa Izabayo Elia wari utuye mu Kagari ka Karama Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wakoraga akazi k’ubunyonzi, umurambo we ukaba waratoraguwe mu cyumweru gishize uri mu mufuka, mu gihe umuryango we wari umaze icyumweru cyose umushakisha waramuburiye irengero.
Amakuru dukesha Radio Izuba, avuga ko uyu musore ufungiye kuri Station ya Polisi i Kibungo, yemera kuba yarishe Izabayo wari ufite imyaka 16, ariko akavuga ko yamwishe atabigambiriye kuko anabisabira imbabazi.
Ndayizera yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, afatiwe mu Mujyi wa Kigali, aho yagiyeyo ahunga ubwo yaramaze gukora iri bara.
Nyirabayazana
Ndayizeye avuga ko amakimbirane yatangiye ubwo bumvikanaga amafaranga 500 ngo amutware, ariko mugihe bari bageze aho uyu Ndayizeye yagombaga kugera, ngo yaje kumuha amafaranga 1,000 nibwo nyakwigendera Izabayo Eliya yahise amugarurira amafaranga 200, amubwira ko aho bumvikanye ko amugeza baharenze, maze batangira gushyamirana kugeza ubwo amwishe maze amuta mu mazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Supt, Semuhungu Christophe, arasaba Abanyarwanda kwirinda ibyaha, ndetse bikanakumirwa bitaraba. Abasaba kandi no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ndayizeye Elisa nahamwa n’icyaha azahanishwa ingingo y’140 yo mu Gitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda, aho iyi ngingo iteganya igifungo cya burundu.
Inkuru bifitanye isano
Ngoma : Umunyonzi yatoraguwe yarishwe ahambirwa mu mufuka



















TANGA IGITEKEREZO