Ibi byagaragajwe ku wa Kabiri tariki 9 Mata 2024 ubwo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umurenge wa Jarama ugizwe n’icyahoze ari Segiteri Murwa na Mbuye, ibi bice byiciwemo Abatutsi basaga 1300 harimo abiciwe mu rufunzo abandi bashukwa n’ubuyobozi guhungira mu isoko ngo bubarinde birangira bahapfiriye bigizwemo uruhare n’uwari Bugurumesitiri Rutayisire na Depite Mutabaruka Sylvan.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Jarama, Hakizimana Aloys, yavuze ko amayeri ubuyobozi bubi bwakoresheje ari ayo guhuriza hamwe Abatutsi mu isoko ryari hafi aho bubizeza kubarinda, ibi ngo byaje kurangira bose bishwe.
Yavuze ko icyizere bagiriye ubuyobozi aricyo cyatumye Abatutsi benshi bicirwa hamwe muri uyu Murenge, ashimira Inkotanyi zahageze zigatabara bake bari basigaye barimo abagiye kwihisha mu rufunzo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo amateka mabi yaranze ubuyobozi bubi bwa Leta yari iriho kugira ngo abafashe mu kubaka ubuyobozi bwiza.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yatijwe umurindi n’ubuyobozi bubi by’umwihariko aha harimo Bugurumesitiri wahoze ayobora icyari Sake na Depite n’izitwaga ingabo za FAR, ariko ubundi ingabo n’izirinda igihugu zikarinda abaturage ntabwo ari izibica. Ndasaba ko buri wese aho ari ajya atekereza ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 usibye kutumaraho abantu nta cyiza na kimwe yigeze igira, ingaruka zayo ni ukugira imfubyi, abapfakazi, abatagira kivurira basigaye ari ab’igihugu natwe."
Mapambano yavuze ko Abatutsi 1300 bishwe muri aka gace barimo n’abagerageje kwihisha, asaba abaturage ko bakwiye kwigisha urubyiruko amateka y’ukuri bikabafasha mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!