Ni imibiri iri gukurwa mu nkengero z’ikiyaga cya Mugesera mu Mudugudu wa Rwamibabi mu Kagari ka Ntovi mu Murenge wa Rukumberi.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Musafiri Jean Pierre yabwiye IGIHE ko kuva muri Mata uyu mwaka hamaze kuboneka imibiri 791 irimo 547 yabonetse hafi mu byumweru bibiri bishize.
Yagize ati “Kugeza ubu tumaze kubona imibiri 791 harimo iyabonetse mu kwezi ka Kane ariko imyinshi yabonetse guhera tariki 27 Kanama kugeza ejo tariki ya 14 Nzeri aho habonetse imibiri 547 yose ikaba iri gukurwa mu Kagari ka Ntovi mu Mudugudu wa Rwamibabi.”
Musafiri yakomeje asaba abaturage bafite amakuru cyane cyane abatarahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi gutanga amakuru kuko ngo hakiri abantu benshi batarashyingura ababo mu cyubahiro nyuma y’imyaka 26 ishize.
Ati “Turabasaba kuduha amakuru tukabashakisha tukabashyingura mu cyubahiro, hanyuma abatarahigwaga bo turabasaba gukomera bakihangana cyane cyane abatarabona ababo.”
Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 40 abatuye muri uyu murenge bakaba bemeza ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’ababo ngo ibashyingure mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!