Meteo Rwanda yavuze ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 279 na 962.
Iteganyagihe rigaragaza ko mu gihe cy’Umuhindo, hazagwa imvura nyinshi bitewe n’imihindangurikire y’ikirere iterwa na El Niño.
El Niño ni ibihe biterwa n’ubushyuhe budasanzwe bw’amazi yo mu Nyanja ya Pacifique, bukunze kuzana impinduka zidasanzwe mu kirere cy’ibihugu byinshi, hakagwa imvura nyinshi cyangwa amapfa agatera.
Iyi niyo mpamvu Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma mu muganda wahariwe ibikorwa byo kwitegura hakiri kare gukumira ibiza bishobora guterwa n’imvura y’Umuhindo.
Umunyabanga Uhoraho muri MINEMA, Ngoga Aristarque, yavuze ko batangije gahunda yo gukangurira abantu kwirinda ibiza biterwa n’imvura nyinshi kugira ngo bazayibyaze umusaruro aho kugira ngo ibateze ibihombo.
Ati “Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye twatangiye kwitegura kare kugira ngo iyo mvura izagwa ntizatugireho ingaruka mbi ahubwo tuzayibyazemo umusaruro.”
Yabasabye gutangira gushyira imbaraga muri ibi bikorwa byo kwirinda bakomeza ibisenge by’inzu zabo ndetse banaca imiyoboro y’amazi.
Ati “Twaje kubabwira ngo mwirinde izo nkuba, mwirinde, mukomeze ibisenge, muce imiyoboro y’amazi ahubwo tugire aho tuyafatira kugira ngo tuzayifashishe mu buhinzi bisadufashe kuzamura umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko impamvu bahisemo kwifatanya mu muganda wo gukumira ibiza mu murenge wa Jabana ko ari ukubera ko uyu murenge wagiye wibasirwa n’ibiza byinshi birimo n’inkuba zahitanye abantu icyenda mu ntangiriro za 2026.
Yabasabye gukomeza kuzirika ibisenge by’inzu birinda ibiza, guhinga ubuso bwose mu gihembwe cya 2027 A no kwitegura itangira ry’amashuri no kugira uruhare mu guca inzoga zitujuje ubuziranenge.
Kuva uyu mwaka watangira, MINEMA imaze kwimura ingo 4.785 zari mu bice byugarijwe cyane n’ibiza. Abantu hafi 4.000 bahuguwe ku guhangana n’ibiza, hashyirwaho kandi ahantu 14 ho kwakirira by’agateganyo ababigwiriweho.
Ububiko bw’ibikoresho by’ubutabazi bwashyizwe i Kigali, Musanze, Kayonza na Karongi.
Mu myaka itanu ishize, ibiza byangije inzu zirenga 16.600, muri zo izigera ku 2.700 zarasenyuka burundu, binangiza imihanda, ibiraro, amashuri, insinga z’amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’amasoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!