00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Kwegerezwa "Poste de Santé " byazamuye ubwitabire budasanzwe mu gutanga mitiweli

Yanditswe na

Besabesa Etienne

Kuya 2 August 2014 saa 10:14
Yasuwe :

Nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma biyubakiye Poste de Santé, ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko kubera kwegerezwa iri vuriro byatumye bagira ubwitabire budasanzwe mu gutanga mitiweri. Mu gihe ubwitabire mu gutanga mitiweri muri uyu murenge byabaga biri hasi mbere yo kubaka iri vuriro, ubu noneho nyuma y’uko ritangiye gukora, mu kwezi kumwe gusa uyu murenge ugeze kuri 78% y’ubwitabire kandi bizeye ko uku kwezi kurangira bujuje 100%. Aba baturage batanze (…)

Nyuma y’uko abaturage bo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma biyubakiye Poste de Santé, ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko kubera kwegerezwa iri vuriro byatumye bagira ubwitabire budasanzwe mu gutanga mitiweri.

Mu gihe ubwitabire mu gutanga mitiweri muri uyu murenge byabaga biri hasi mbere yo kubaka iri vuriro, ubu noneho nyuma y’uko ritangiye gukora, mu kwezi kumwe gusa uyu murenge ugeze kuri 78% y’ubwitabire kandi bizeye ko uku kwezi kurangira bujuje 100%.

Aba baturage batanze imiganda bashomba amabuye yubatse iri vuriro bongeraho amafaranga ibihumbi bitatu ubusanzwe bategeshaga bajya kwa muganga habegereye.

Ivuriro ryegerejwe abaturage ba Kazo

Uyu murenge ubundi nta vuriro na rimwe wagiraga, bigatuma iyo hagiraga urwara yivuzaga mu Murenge wa Mutendeli cyangwa i Kibungo bikamusaba agera ku bihumbi 3 by’amafaranga y’u Rwanda yo gutega moto nk’uko abahatuye babyemeza.

Uwimbabazi Drocelle, umuturage wa Kazo aganira n’itangazamakuru yavuze ko hari bamwe bajyaga barembera mu ngo kubera kubura ubushobozi bwo kugera kwa muganga, bityo ko no kwitabira mitiweri hari abatabyumvaga kuko n’ubundi bumvaga batazabasha kuyivurizaho.

Akomeza asaba ko iyo poste de santé yakwagurwa kugira ngo itange serivisi zirimo no gucumbikira abarembye ndetse no kwakira z’ababyeyi bashaka kubyara.

Abaturage bishimiye ivuriro bahawe

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, witabiriye umuhango wo gutaha iyi poste de santé yabijeje ubuvugizi ndetse ubuyobozi bw’ibitaro bwemera ko hari serivisi zigiye kongerwa mu zihatangirwa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kazo, Buhiga Josue yashimye cyane abaturage bafatanije mu kugera ku gikorwa cyo kubaka iyo poste de santé, avuga ko bagaragaje umurava udasanzwe muri icyo gikorwa bitewe n’uko bari bakennye ivuriro cyane.

Yagize ati "Twagiye inama n’abaturage twemeranya ko n’ubundi amafaranga batangaga batega moto igihe barwaye bayahuza maze tukiyubakira poste de santé itwegereye. Abaturage barabyumvise banatanga imiganda bashomba amabuye akarere katwunganira ku bindi.”

Kimwe mu bikoresho by'iri vuriro

Guverineri Uwamariya yashimye uburyo aba baturage bafashe iya mbere bakikemurira ikibazo bari bafite maze asaba ko bakomeza ku buryo buri tugari tubiri twegeranye twagira natwo poste de santé kuko politiki ya leta ari uko umuturage yivuza neza kandi hafi.

Iyi Poste de Santé yuzuye itwaye miliyoni 40, harimo umusanzu w’abaturage ndetse n’inkunga y’Akarere ka Ngoma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages