Akagali k’Akagarama gakikijwe n’Utugali turimo Musya, Rwikubo na Rujambara, twose tukaba dufite ibikorwaremezo nk’amazi, amashyarazi ndetse n’amashuri.
Bamwe mu batuye muri aka Kagali binubiye kuba kasigaye inyuma mu iterambere.
Steven Ngarukiye, umwe mu baturage yabwiye IGIHE ko kutagira ibikorwaremezo byadindije iterambere ryabo.
Ati ”Twasigaye inyuma mu iterambere kuko usanga nta bikorwa by’iterambere tugira, nk’ubu tubonye amashyarazi twakora imishinga irimo gukoresha imashini zisya, tugashinga amazu yo kogosheramo, ndetse n’ibindi bitandukanye, ariko uyu munsi turacyakora ingendo ndende tujya mu tugari duturanye kugira ngo tugere kuri ibyo bikorwa. Turasaba ko twakorerwa ubuvugizi natwe tukegerezwa ibyo bikorwa by’iterambere.“
Berthilde Mukamuligo, we avuga ko bagikora ingendo ndende bajya kwivuza kubera kutagira ivuriro hafi.
Yagize ati ”Tubangamiwe no kuba tutagira ivuriro hafi. Ababyeyi iyo bagiye kubyara bakora ingendo ndende bajya ku bitaro bya Kibungo kandi abenshi batega moto urumva ko ajya kugera kwa muganga yananiwe cyane.“
Abo baturage bavuze kandi ko kutagira amazi n’amashuri hafi bigira ingaruka ku myigire y’abana babo, kuko uretse kuvoma kure banakora ingendo ndende bajya kwiga kure, kuko mu Kagali kabo nta mashuri abanza n’ayisumbuye ahabarizwa, ngo bahora basabwa umusanzu w’amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri akajya gukoreshwa mu kubaka amashuri yo mu tundi Tugari.
Umuyobozi w’Umurenge wa Rurenge, Emmanuel Nyamutera, yemeje ko ari ikibazo kuba ababa baturage kadafite ibikorwaremezo by’ibanze, avuga ko bakoze ubuvugizi ku buyobozi bw’Akarere ka Ngoma, kugira ngo aba baturage begerezwe ibikorwaremezo bitandukanye.
Yagize ati ”Twakoze ubuvugizi mu Nama Njyanama y’Akarere, iki kibazo kirazwi kandi ubuyobozi bwavuze ko bugiye kubishyira muri gahunda zihuta ku buryo umwaka utaha bazaba bagejejweho ibyo bikorwa bitandukanye.“
Nyamutera yakomeje asaba abaturage kujya bashyigikira zimwe muri gahunda za Leta ndetse banagaragaza ubushake kugira ngo bazajye kwegerezwa ibyo bikorwa na bo bagaragaza ko hari ibyo bagezeho.



















TANGA IGITEKEREZO