Akarere ka Ngoma ni kamwe mu twubatswemo ibikorwaremezo byinshi muri iyi myaka ya vuba byanatumye gahinduka nyabagendwa.
Ibyo bikorwaremezo birimo stade, hoteli, imihanda myiza ya kaburimbo izenguruka aka Karere, umuhanda ugahuza na Bugesera n’ibindi byinshi.
Nubwo bimeze gutyo, umuntu wagendereye aka karere agorwa no kubona imodoka mu masaha ya nimugoroba, kuko nyinshi mu modoka zitwara abagenzi Saa Kumi n’Ebyiri ziba zisoje, izindi zikarangiza gutwara abagenzi saa Moya zuzuye, nyuma yaho biragoye ko wabona imodoka igutwara.
Umwe mu baturage IGIHE yasanze muri gare ya Ngoma yagize ati “Biratangaje kubona umuntu aje gutega agiye Kayonza cyangwa i Kigali kuva Saa 18:30 kugeza nka saa Moya akaba atabona imodoka, ni ibintu bibabaje cyane umujyi nk’uyu wakabaye wagutse ku buryo igihe cyose umuntu aziye yakabonye imodoka imutwara.”
Umumotari witwa Nshimiyimana umaze igihe kinini akorera muri aka karere yavuze ko hari abagenzi benshi bakura mu byaro babageza muri gare bagasanga ahantu hose bafunze ku buryo nta modoka babona.
Yasabye ubuyobozi kugerageza gukorana n’abikorera hakaboneka imodoka zishobora gukomeza gutwara abantu kugeza nibura Saa Tatu z’ijoro.
Tuyisenge Emmanuel we yagize ati “Iyo ugeze hano muri gare saa Moya z’ijoro nta modoka wahabona, ni ibintu bibangamye cyane kuko urumva iyo uje muri gahunda zawe muri Ngoma bigusaba kwicara ucungana n’amasaha bikanatuma udakora ibyo wateguye utuje kuko kuva Saa Kumi n’Ebyiri imodoka abantu batangira kuzirwanira kuko mu minota mike zihita zibura.”
Tuyisenge yavuze ko uku kubura kw’imodoka binatuma Umujyi wa Ngoma ukonja hakiri kare ku buryo ngo saa Moya z’ijoro ahantu hose baba banatangiye gufunga. Yavuze ko ari ibintu ubuyobozi bukwiriye kwigaho bigahindurwa kuko bituma aka gace kadatera imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse banatangiye kuganira na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.
Ati “Natwe ikibazo twarakibonye ariko nk’uko mubizi twari tumaze igihe dushyiramo ibikorwaremezo mu Mujyi wa Ngoma, hari no kubakwa umuhanda ujya Bugesera ubu naho hamaze kujyamo imodoka zijya za Sake ziturutse i Kigali. Twakoranye inama na ba rwiyemezamirimo bakoresha imodoka zitwara abagenzi kugira ngo batangire gutekereza mu buryo bwagutse, abantu be kumva ko kurenza saa Moya uri i Ngoma ari ikibazo.”
Yavuze ko kuri ubu bari mu biganiro na ba rwiyemezamirimo kugira ngo bongere amasaha ku buryo imodoka zakongerwa amasaha zikoreraho kugeza saa Tatu z’ijoro cyangwa saa Yine. Yijeje abaturage ba Ngoma ndetse n’abagenderera aka Karere ko mu minsi mike iki kibazo kizaba cyakemutse burundu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!