00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Amaso yaheze mu kirere ku ngurane z’ahashinzwe inkingi z’amashanyarazi

Yanditswe na

Besabesa M.Etienne

Kuya 23 February 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Hashize imyaka igera kuri itanu abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bategereje guhabwa ingurane ku butaka bwabo bwashinzwemo inkingi z’amashanarazi ariko ntibazi aho idosiye yabo igeze.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko bategereje guhabwa ingurane ku myaka n’amasambu byabo byangijwe mu gihe icyahoze ari kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi namashanyarazi (EWSA) cyanyuzaga inkingi z’amashyanyarazi mu masambu yabo hakangizwa n’imyaka ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bagaragaraza ko mu myaka itanu ishize basabwe kubarura ibyangijwe bakabigeza ku buyobozi bw’iki kigo; nyuma barabikoze ariko guhera mu mwaka wa 2010 kugeza n’ubu nta kintu kirakorwa kugira ngo bahabwe ingurane ku byangijwe.

Hitimana, umwe muri aba baturage avuga ko hangijwe ibikorwa bye byinshi yizezwa ingurane ariko na n’ubu ngo ntakirakorwa.

Yagize ati “Hangijwe urutoki rwanjye ubwo abakozi b’ikigo cyahoze cyitwa EWSA, ubu ni REG, cyanyuzaga amapiloni y’amashanyazi mu murima wanjye bambwira ko bagiye kuzana abakozi babo tugafatanya kubarura ibyangijwe nkishyurwa ariko imyaka ishize ari itanu ntabwo ndishyurwa.”

Kantarama Olive na we ati “Batangira gushyingamo izo nkingi z’amashyarazi naraje ndababuza mbabwira ko batagomba gukoresha isambu yanjye batansabye uburenganzira barambwira ngo nta kibazo kuko hagiye kuza abayobozi babo bakambarira amafaranga ngomba guhabwa bitewe n’ubutaka bwanjye bakoresheje, nagize icyizere ndabareka bakomeza imirimo yabo ariko sinzi ikibazo bagize kugira ngo bageze iki gihe bataranyishyura.”

Byimana Claude avuga ko nyuma y’aho babonye ko batinze kwishyurwa ngo bandikiye ubuyobozi bwa EWSA babumenyesha ko icyo kibazo cyatinze, ariko ngo ntabwo bigeze babona igisubizo, bahita bamenyesha nizindi nzego z’ubuyobozi harimo ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro mu turere twa Ngoma, Kirehe na kayonza, Mugeni Genevieve, we avuga ko iki kibazo ntacyo yigeze amenyeshwa nk’umuyobozi, ariko agasaba aba baturage ko bakongera bakamugana bakamumenyesha neza uko kimeze akabafasha uko bahabwa ingurane kubikorwa byabo byangijwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Murama, Buhiga Josue, we atangaza ko ikibazo akizi akaba yaranagikoreye Raporo ayijyanira mu cyahoze ari EWSA ishami rya Ngoma.

Yagize ati “Abaturage bakimara kungezaho iki kibazo nahise nkora raporo igaragaza neza giteye maze nyishyikiriza ubuyobozi bw’iki kigo gishinzwe gukwirakwiza amashyanyarazi, ariko ntunguwe no kunva ko ubuyobozi bw’iki kigo butigeze bumenya ikibazo cyaba baturage, ahubwo na basaba ko bakwihutisha gahunda yo kubishyura kugira ngo iki kibazo gimemuke kuko kimaze igihe kirere.”

Bivugwa ko ikibazo cy’abatarahabwa ingurane kandi barazemerewe kitari mu Karere ka Ngoma gusa kuko hari n’ahandi kivugwa mu Karere ka Rwamagana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages