Mu bafashwe harimo abakekwaho ko bibaga abaturage bakanateza umutekano muke, abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ndetse n’abacuruzaga kanyanga n’urumogi.
Aba baturage batawe muri yombi ku wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026, bafatirwa mu mukwabo wakozwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage.
Aba mbere bafashwe ni abantu 29 bo mu tugari tune two mu Murenge wa Kibungo turimo Mahango, Gahima, Karenge na Cyasemakamba. Muri uyu murenge hanafashwe abandi baturage batatu bacuruza urumogi n’abandi bakekwaho ubujura butandukanye.
Mu Murenge wa Rukumberi mu tugari twa Gituza na Ntovi hafatiwe abantu 27 barimo abaguraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ibihazi biteza umutekano muke harimo no kwiba abaturage. Harimo abantu babiri bari bafite amabuye ya gasegereti ibilo 133, abacuruzaga kanyanga n’abandi banywaga urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP, Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko bakozi umukwabu muri iyi mirenge ibiri mu tugari dutandatu nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bari kwibwa cyane ndetse hakanagaragara umutekano muke.
Ati “Aba bantu bose bafashwe mu bikorwa bya Polisi byakozwe ku bufatanye n’abaturage bo mu mirenge ibiri y’Akarere ka Ngoma ari yo Kibungo na Rukumberi. Ni abantu bagiraga uruhare mu bikorwa by’ubujura, mu bikorwa by’urugomo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko n’ibindi bikorwa bihungabanya ituze rya rubanda.’’
SSP Twizeyimana yavuze ko abantu bose bahungabanya ituze ry’abaturage batazigera bihanganirwa. Yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
SSP Twizeyimana kandi yavuze ko Polisi itazihanganira abakora ibyaha bose, isaba abaturage kubireka. Yasabye abaturage kandi gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ababangamiye ituze ryabo babihanirwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!