00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abantu 150 bireze bakemera icyaha cya Jenoside basabye imbabazi mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 January 2019 saa 08:20
Yasuwe :

Abantu 150 bireze bakemera ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagafungurwa, basabye imbabazi mu ruhame imiryango bahekuye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, kigizwemo uruhare n’umuryango w’ivugabutumwa mu magereza yo mu Rwanda.

Uyu muryango wahuguye abagera kuri 600 muri uwo Murenge. Barimo Abacitse ku icumu 150, abireze bakemera icyaha 150, abafite imiryango ifunze 150 n’abandi 150 bahungutse.

Bose uko ari 600 bahuguwe hagamijwe gushimangira ubumwe n’ubwiyunge muri uyu Murenge dore ko hari hakigaragara amacakubiri ashingiye ku moko.

Baragata John wemera ko yishe abatutsi muri muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, akirega akemera icyaha agafungurwa, ni umwe mu basabye imbabazi mu ruhame.

Ati “Njyewe Baragata John mpagaze imbere yanyu mbasaba imbabazi nivuye inyuma kuko nagize uruhare runini mu kwica abantu bari inaha mu gihe cya jenocide yakorewe abatutsi.”

Bagenzi be benshi nabo basabye imbabazi bavuga ko nubwo bireze bakemera icyaha bagafungurwa, iyo bahuraga n’imiryango bahemukiye batavuganaga kuko batari barayisabye imbabazi ngo babohoke.

Umuryango ukora ivugabutumwa mu magereza ngo warabahuje bose urabigisha, ubu baragenderana.

Perezida wa Ibuka muri uyu Murenge, Habimana Raymond, yavuze ko bishimiye intambwe itewe yo gusaba imbabazi, ariko hari indi ikomeye isigaye.

Ati “Turifuza ko banatubwira aho abacu baguye tukabashyingura mu cyubahiro kuko muri uyu Murenge turacyafite abacitse ku icumu benshi batarabasha kubona aho ababo baguye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, yashimiye abasabye imbabazi n’abazitanze, avuga ko ari umunsi udasanzwe ku baturage ba Rukumberi.

Yakomeje asaba abaturage kubana mu mahoro, anasaba abireze bakemera icyaha gutanga amakuru ku bishwe muri Jenoside, ku buryo imibiri yakurwa aho yashyizwe, igashyingurwa mu cyubahiro.

Mu murenge wa Rukumberi hari urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 38, n’indi mibiri 1800 ishyinguye ku rusengero rwa ADEPR.

Abahatuye bemeza ko hakiri imiryango myinshi itarabona imibiri y’abayo ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Aba ni bamwe mu basabiye imbabazi mu ruhame, uri hagati ni we Baragata John
Abagera ku 150 ni bo basabiye imbabazi mu ruhame
Guverineri Mufulukye yibukije abasabye imbabazi kuvuga n'aho bazi hari imibiri y'abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro
Gusaba imbabazi no kuzitanga byatumye bongera gusabana
Visi Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Mugaga Johnson, yavuze ko izi mbabazi ari intambwe nziza itewe n'abaturage ba Rukumberi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages