00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abahuye n’uburwayi bwatewe n’ihohoterwa babonye ababitaho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 November 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Abaturage 64 bari ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa n’uburwayi bw’ingutu bo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, Akagari ka Rwintashya, babonye ubitaho umenya ubuzima bwabo bwa buri munsi ukabafasha kwiyakira baharanira kubaho neza.
Bamwe muri bo bari barihebye, kubw’ibibazo bikomeye bahuye nabyo muri Jenosidee yakorewe Abatutsi birimo kwicirwa, guhohoterwa, kunyagwa, gutotezwa n’ibindi bishamikiye ku byaha by’intambara, abandi nabo bari barahuye n’uburwayi bari barabuze uko (…)

Abaturage 64 bari ibibazo bifitanye isano n’ihohoterwa n’uburwayi bw’ingutu bo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Rukumberi, Akagari ka Rwintashya, babonye ubitaho umenya ubuzima bwabo bwa buri munsi ukabafasha kwiyakira baharanira kubaho neza.

Bamwe muri bo bari barihebye, kubw’ibibazo bikomeye bahuye nabyo muri Jenosidee yakorewe Abatutsi birimo kwicirwa, guhohoterwa, kunyagwa, gutotezwa n’ibindi bishamikiye ku byaha by’intambara, abandi nabo bari barahuye n’uburwayi bari barabuze uko bivuza bitewe n’ubukene bukabije babamo.

Aba baturage bahawe ubujyanama n’ubufasha n’umuryango w’ubushakashatsi no guteza imbere amashyirahamwe, ARAMA, ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (European Union), hamwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bahuye n’ihohoterwa ari wo IRCT (International Rehabilitation Council for Torture Victims) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma.

Ufatanyije n’inzego za Leta, Ibitaro n’izindi nzego zishinzwe umutekano zo mu Karere ka Ngoma, uyu muryango wa ARAMA uharanira ibijyanye n’uburinganire bw’abantu wita ahanini ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ukanongerera ubushobozi abaturage mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa no guharanira iterambere rirambye, witaye kuri aba baturage.

Aba baturage bo muri uyu Murenge wa Rukumberi biganjemo abagore, ariko bakabamo n’abagabo, bafashijwe kuvuzwa n’uwo muryango ubigizemo uruhare.

Mukabutera Beatrice, w’imyaka 54, umwe mu bafashijwe kwivuza na ARAMA, yagize ati “Ikibazo nari mfite ni uko bitewe n’ibikomere nasigiwe na Jenoside imisaya yanjye yose isa nk’iyajanjaguritse mpora ndibwa, ariko ubu ndi ku miti.”

Jules Gahamanyi, Umuyobozi wa ARAMA, avuga ko ubu buvugizi buri muri imwe mu mishinga batangije yo kongera guha agaciro ikiremwamuntu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gahamanyi yagize ati“Twifuje gufasha no gushyigikira imiryango nyarwanda muri uyu mushinga wa ‘Great Lakes Project’, duterwamo inkunga na IRCT, EU mu bufatanye n’inzego zitandukanye za Leta. Aba baturage bo muri uyu Murenge wa Rukumberi tubitaho, tukabavura tukabarihira matike, tukanagena umujyanama w’ubuzima ubahora hai akabakurikirana kugeza bavuwe bagakira.”

Yongeraho ko uretse uyu murenge, ARAMA yafashije abandi bagore batishoboye bahuye n’ibikorwa by’ihohoterwa benshi bari hirya no hino mu Karere ka Ngoma, bamwe banafashijwe mu guhabwa ubujyanama n’ubwunganizi mu mategeko.

Benshi muri aba bagore bitangira ubuhamya bw’uko bafashijwe mu kwihangira udushinga duto duto tubabyaririra inyungu tukabateza imbere, berekwa uko barushaho kwikura mu bukene.

Gusa Gahamanyi agaragaza ko abaturage bakeneye ubufasha nk’ubu bakiri benshi ku buryo abaterankunga bagikinewe nabo ari benshi.

Bamwe mu bafashijwe na ARAMA

Aphrodise Nambaje, Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, avuga ko imiryango itegamiye kuri Leta igaragaza uruhare runini mu iterambere ry’abaturage binyuze mu mishinga nk’iyi ishyigikira imibereho myiza y’abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

“ARAMA" yakunze gufasha Akarere mu kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha bishingiye ku ihohoterwa, abaturage dusanze bafite ibibazo by’ihohoterwa dukunze gufatanya na ARAMA kugira ngo bavuzwe binyuze mu mishinga inyuranye bagira yo kwita ku bantu nk’aho.”

Yongeraho ati “Imiryango nyarwanda iracyarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bitewe n’ibibazo binyuranye by’ubukene, gutukwa, kutiga, amakimbirane, amasambu n’ibindi. Nta kundi ibyo bibazo byakemuka rero tutagiye urugo ku rundi, ngo twifatanye n’imiryango nka ARAMA n’abandi baterankunga tugakemura ibyo bibazo mu kurushaho kubaka umuryango mwiza.”

Imwe mu mishinga ishyirwa mu bikorwa n’umuryango ARAMA, ihuriweho n’indi miryango itegamiye kuri Leta yo mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo harwanywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuva mu 2003, umuryango ARAMA wa wakoze ubushakashatsi bunyuranye unatangira ibikorwa byo gutega amatwi, guhumuriza no gusubiza agaciro abahohoterwa unabatera inkunga mu kwihangira imishinga iciriritse ibyara inyungu mu rwego rwo kurwanya iri hohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Aphrodice Nambaje
Jules Gahamanyi na Eugene Ntabana bakora muri ARAMA basobanurira bamwe mu baterankunga ba EU uko bakorana n'abaturage mu mishinga inyuranye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages