00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Neretse Fabien yajuririye igifungo cy’imyaka 25

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 January 2020 saa 02:07
Yasuwe :

Neretse Fabien yajuririye icyemezo cy’Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles ruherutse gutegeka ko afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umwunganizi we mu mategeko, Jean Flamme, kuwa Gatanu yatangaje ko ‘bamaze gutanga ubujurire mu rukiko rusesa imanza rw’u Bubiligi (Cour de Cassation), bakaba barabutanze kuwa Kane bagendeye ko urubanza rwabayemo gukoresha urukiko kuva rutangiye kugeza rurangiye’.

Flamme yakomeje avuga ko ‘Neretse yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo akwiye guhita arekurwa vuba bishoboka’.

Mu Ugushyingo 2019 nibwo urubanza rwa Neretse rwatangiye kuburanishwa. Yashinjwaga ibyaha 13 by’intambara na bitatu byo kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Neretse yari akurikiranyweho ibikorwa by’ubwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamirambo no mu Mataba mu yahoze ari Komini Ndusu mu Ruhengeri hagati ya 6 Mata 1994 na 14 Nyakanga 1994.

Yarezwe gushishikariza abasirikari kwica Abatutsi, aho 13 biciwe i Nyamirambo. Yanashinze Umutwe w’Interahamwe mu Mataba, awuha intwaro mbere yo kugaba ibitero ku Batutsi, ariko anabaha ibihembo by’amafaranga.

Neretse yakatiwe igifungo cy'imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages