Perezida w’iyi komisiyo, Prof Kalisa Mbanda, yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu nama rusange y’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yabereye ku cyicaro cyaryo, igamije kurebera hamwe aho imyiteguro y’amatora y’abadepite igeze.
Yavuze ko kugira ngo amatora agende neza, NEC igomba gukorana n’inzego zitandukanye zirimo n’imitwe ya Politiki kuko ifite igisobanuro gikomeye ku matora.
Yagize ati “Imitwe ya Politiki ni abafatanyabikorwa bakomeye mu matora. Nibo batanga abakandida mu matora y’abadepite, abadepite babo nibo batanga ibitekerezo mu mategeko ajyaho, bagira aho bahurira n’abayoboke babo.”
Prof Mbanda yabwiye abanyamakuru ko guhura n’imitwe ya politiki ari ukugira ngo babamenyeshe aho amatora ageze ategurwa, no kubasaba kuyagiramo uruhare kugira ngo azagende neza n’ibizavamo bizabe ingirakamaro.
Yakomeje agira ati “Icyo tubasaba ni ukubinyuza ku bayoboke babo, bakadufasha kwigisha uburere mboneragihugu, bakabakangurira gukurikira ibyerekerye amatora, kuzayitabira, kumenya amahame, amategeko n’amabwiriza tugenderaho, kugira ngo bikurikizwe neza.”
Perezida w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, PPC, Dr Alvera Mukabaramba, yavuze ko amashyaka afite uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abaturage nko mu kwitabira amatora, kwikosoza kuri lisiti y’itora n’ibindi.
Yakomeje agira ati “Nkumva rero ari ukuguma kubakangurira ko amatora yose afite uburemere bwayo. Imitwe ya Politiki buriya ifite uruhare runini kuko yose iba ifite abakandida muri aya matora, yakagombye gukangurira abaturage, cyane cyane kwitabira amatora.”
Umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Mukamana Elisabeth, yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu kuganira n’abaturage mu kubakangurira kwitabira amatora, kandi ko hari icyizere ko azagenda neza.
Bimwe mu bimaze gukorwa mu kwitegura amatora y’abadepite harimo gushaka ingengo y’imari izakoreshwa ingana na miliyari 4.07 Frw azifashishwa mu bikorwa by’amatora n’inyigisho z’uburere mboneragihugu, kuvugurura lisiti y’itora n’ibindi.
Kugeza ubu abanyarwanda 7,236,745 nibo bagaragara kuri lisitiri y’itora.



















TANGA IGITEKEREZO