Ingingo y’umutekano mu Karere, amatora ya Francophonie, ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique ni bimwe mu byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu biganiro yagiranye n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Ni ibiganiro u Rwanda rwanabasobanuriye ingamba zarwo mu kwirinda icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda. Rwasobanuye ingamba zashyizwe ku mipaka mu kugenzura abinjira n’ibindi.
Amatora y’ugomba kuyobora OIF azaba mu Ugushyingo muri Cambodge,Louise Mushikiwabo ni we u Rwanda rwatanze nk’umukandida muri manda itaha kugira ngo akomeze ayobore.
Mu Nama y’Abaminisitiri bagize Umuryango wa La Francophonie yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2025, ibihugu byinshi byasabye ko Louise Mushikiwabo yongera kwiyamamaza, bikazamutorera gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ye ya Gatatu.
Muri Mutarama 2026 uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwatanze Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie.
Yatangiye manda ya mbere mu 2018, yongera gutorerwa iya kabiri mu Ugushyingo 2022.
Minisitiri Nduhungirehe yashimye ubuyobozi bwa Louise Mushikiwabo, avuga ko bwatumye uyu muryango urushaho kugira ijambo n’agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Ati “ Louise Mushikiwabo yazamuye La Francophonie ayishyira ku rundi rwego. Ku buyobozi bwe, uyu muryango wabonye umwanya ukwiriye ku meza afatirwaho ibyemezo ku ngingo zijyanye no guhangira imirimo urubyiruko, imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, ubukungu, umuco, uburinganire no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.”
Kwakira kandidatire ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, byarangiye ku wa 15 Gicurasi. Muri Kamena hazaba Inama y’Abaminisitiri idasanzwe aho abakandida bazamurika imigabo n’imigambi yabo, hanyuma ba minisitiri bashyire hamwe ingingo z’ingenzi zijyanye n’ibyo abo bakandida bagaragaje, bazimenyeshe abakuru b’ibihugu bazitabira inama yo mu Ukuboza izakorerwamo amatora.
Mu bakandida batanze kandidatire, harimo Juliana Amato Lumumba, umukobwa wa Patrice Lumumba, watanzwe na RDC. Ababikurikiranira hafi bavuga ko kandidatire ye itari igamije ikindi usibye gushaka guhangana na Mushikiwabo bishingiye ku mubano mubi u Rwanda rufitanye na RDC.
Undi mukandida ni Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie. Undi ni Coumba Ba, Umujyanama wa Perezida wa Maurtanie.
Ku bijyanye n’umutekano mu Karere, Minisitiri Nduhungirehe yongeye gushimangira ko u Rwanda rwifuza ko ibibazo rufitanye na RDC byakemuka mu buryo butabogamye kandi buganisha ku musaruro kugira ngo amahoro aboneke mu karere.
Yavuze ko umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bose bakwiye kwegera Guverinoma ya Congo mu buryo bwubaka, bugamije kuyifasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu nzira z’amahoro zisanzweho.
Ati “U Rwanda rurasaba umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bose kuganira na RDC mu buryo bwubaka, bugatanga umusaruro ufatika mu gushyira mu bikorwa uruhare rwayo mu byo yiyemeje.”
Yaburiye ko kudashyira igitutu gikwiye kandi kitagize uruhande kibogamiraho byaba bisa no gushyigikira inzira ya gisirikare RDC ikomeje guhitamo aho kubahiriza amasezerano yasinywe.
Ati “Kutabikora byaba ari ugushyigikira uburyo bwa gisirikare bwa RDC. Hatabayeho igitutu kidafite aho kibogamiye no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho, ntidushobora gushyiraho uburyo n’impamvu zatuma habaho amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Kuva ibihugu byombi byasinyana amasezerano y’amahoro, Guverinoma ya RDC irimbanyije imirwano n’umutwe wa M23 mu gihe hari hemejwe ko hashyirwa imbere agahenge, hakaba ibiganiro by’amahoro.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu by’umutekano, cyane cyane ku butumwa bw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda muri Cabo Delgado, aho bafasha mu kugarura umutekano n’ituze.
Yavuze ko uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukorana gusa na Guverinoma ya Mozambique, ari na yo ishaka kandi izakomeza gushaka inkunga ikenewe mu gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda muri Cabo Delgado.
Ni nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi witambitse binyuze mu bihugu bibiri aribyo u Budage n’u Bubiligi, witambitse inkunga ya miliyoni 20 z’ama-euro yatangwaga mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe.
ati “Uyu mwaka, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukorana gusa na Guverinoma ya Mozambique, yabonye kandi izakomeza kubona inkunga ikenewe ku Ngabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari muri Cabo Delgado. Ubufatanye hagati ya Guverinoma zombi bwatanze umusaruro kugeza ubu, kandi buzakomeza kugenda neza no mu gihe kiri imbere.”
U Rwanda rumaze imyaka itanu rwohereje Ingabo n’Abapolisi muri Mozambique ku butumire bw’icyo gihugu, guhera mu ntangiriro za Nyakanga 2021. Ubu butumwa bugamije gufasha Mozambique guhashya imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kuva ubu butumwa bwatangira, bumaze gutanga umusaruro ukomeye kuko ibyihebe byari byarigaruriye iyi ntara, byahashyijwe ku kigero gikomeye mu bice bigenzurwa n’u Rwanda, abaturage bakongera gusubira mu byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!