00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndagijimana Léonard yatorewe kuyobora ishyaka PDC

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 10 August 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Ndagijimana Léonard watorewe kuyobora Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC), yagaragaje ko agiye kwihatira gushakira iri shyaka amikoro ku buryo nta gahunda zaryo zizadindira.

Ibi Ndagijimana yabisezeranyije abarwanashyaka ba PDC ubwo bari bamaze kumutorera kuyobora iri shyaka mu myaka itanu iri imbere. Yagize amajwi 97 muri 103 batoye. Yatsinze Mukakaranga Clothilde we wagize amajwi 24.

Ni amatora yabereye i Kigali ku itariki 9 Kanama 2026, ahuza abahagarariye iri shyaka kuva ku rwego rw’uturere kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Ndagijimana wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PDC kuva mu 2025 mu gihe Me Mukabaranga Agnès ari we wari Perezida w’iri shyaka kuva mu myaka irenga 10 ishize.

Nyuma yo gutorwa, Ndagijimana yavuze ko ibyo azibandaho birimo ibijyanye n’inkingi zisanzwe z’ishyaka, cyane cyane iy’ubuvandimwe, ariko no kwita ku bafite imbaraga z’ubunyamuryango.

Ati “Dufite urubyiruko rwinshi n’abagore benshi, ariko n’abandi banyamuryango muri rusange. Abo bantu rero ni ingufu zikomeye n’amaboko. Ni ngombwa kumva inama zabo n’impanuro zabo, kandi nzi neza ko bizatuma PDC ikomeza gutera imbere.”

Ikindi asanga kizazamura iri shyaka ni ukubyaza umusaruro ibibanza bibiri rifite bakubakamo inzu izaba ari ibiro byaryo, rikava mu bukode.

Ati “Ishyaka iyo rifite icyicaro cyaryo bwite ni nk’aho riba rifite imizi ihamye. Ibyo mukora byose mubikora nta gihunga mufite cyo kuvuga ngo ejo baranyirukana mu nzu y’abandi, nongere nimuke.”

Indi ngingo igomba gukorwa mu buryo bushya kuri manda ya Ndagijimana ni ijyanye n’umubare wa manda za Komite Nyobozi ya PDC, aho ubusanzwe zari manda ebyiri z’imyaka itanu, ariko amategeko yamaze kuvugururwa, ubu nta mubare ntarengwa uzongera kugenwa.

Uyu muyobozi mushya asanga ibyo bizakuraho imbogamizi ku muntu ushobora kuba agifite imbaraga n’ubushake bwo gukorera PDC, kandi abanyamuryango bakimufitiye icyizere, ariko akazitirwa n’umubare wa manda zagenwe.

Ikindi Ndagijimana yagaragaje ko agiye gushyiramo ingufu ni ibikorwa byo kongera abarwashyaka, ku buryo n’umusanzu wabo mu ishyaka uzaba mwinshi, noneho amikoro akenewe mu gushyira imishinga mu bikorwa akaboneka nta nkomyi.

Ishyaka Riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda (PDC) ryashinzwe mu mwaka wa 1991, rishingwa na Jean Népomuscène Nayinzira n’abandi.

Icyo gihe hari inkundura y’ishingwa ry’amashyaka menshi mu Rwanda, yari arambiwe ubutegetsi bwa MRND, yari imaze igihe ari ishyaka rukumbi kuva mu 1975.

Nyuma yo gushingwa, ryafatanyije n’andi mashyaka yari amaze kuvuka mu gushyigikira imishyikirano y’Amahoro ya Arusha yateguraga isaranganya ry’ubutegetsi n’amahoro arambye mu Rwanda nyuma rikomeza n’ibindi bikorwa bya politiki kugeza ubu.

Abayobzi ba PDC batowe biyemeje gukorana umurava imirimo bashinzwe
Ndagijimana Léonard watorewe kuyobora PDC ashaka kubaka kubaka ibiro by’ishyaka no gushaka amikoro ahagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages