00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndabasabye muri Jenoside mukuremo Imana, yakozwe n’abantu ihagarikwa n’abantu - Tito Rutaremara

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 June 2026 saa 11:43
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yahase ibibazo abo mu madini bavuga ko Imana yahabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi na bamwe muri bo barayigizemo uruhare hakicwa abarenga miliyoni kugeza ubwo Inkotanyi zabashije kuyihagarika.

Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’umuryango w’isanamitima wa Gikirisitu witwa Pilgrim Center for Healing and Reconciliation, cyahurije hamwe abayoboke b’amadini anyuranye.

Rutaremara yatangiye abaza abakirisitu n’abayobozi babo impamvu ntacyo bakoze ku nyigisho zihembera urwango zatangwaga mbere ya Jenoside.

Ati “Kuki ijambo mwigishaga ry’Imana ryarushijwe amaboko n’ijambo ry’abantu. Mujya mwibaza ukuntu bigishaga gutemana namwe murimo mwigisha ngo mugire amahoro? Ubwo gutemana byatangiraga na bwo nta n’umwe wigeze avuga kuko ndibuka ko tunarwanya CDR tuvuga ko itagomba kujya muri Leta kuko ivuga nabi, Abasenyeri b’Abangilikani n’Abagatolika twahuriye i Burundi baratubwiye ngo nituyemere. Twarababwiye ngo ntitwemera abicanyi.”

Abanyamadini kandi baracecetse mu gihe RTLM yigishaga urwango ndetse ngo n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ntacyo yavuze, nyamara hari amakuru yari yaragiye atangazwa mbere n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo na Radio Vatican agaragaza ko mu Rwanda hari kuba Jenoside.

Rutaremara yavuze ko ahubwo abanyamadini bamwe bateshutse bavuga ko Abatutsi n’Imana yabatanze bituma abayoboke babo bari bashyigikiye Jenoside bayikora nk’abatari gukora icyaha kandi bari kwica abantu.

Ati “Umukirisitu yahitaga yumva kwica bitakiri icyaha kuko Imana yabarekuye. Kandi abo bakirisitu bicaga barakomeje bakajya basenga bagiye kurya no kuryama harimo n’abiriwe bica abantu!.”

Yagaragaje ko bidasobanutse neza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira insengero ziciwemo amagana y’Abatutsi hatabayeho kuzihumanura kuko ibyari byazibereyemo ari amahano.

Ati “Ndambiwe n’uko muzana Imana muri Jenoside. Usanga umuntu avuga ngo bantemye umutwe n’akaguru ariko Imana yarantabaye. Iyo Mana ni Imana ya hehe? Usanga undi avuga ngo abandi mu muryango bose barabishe njye ndarokoka, ariko se iyo Mana itoranya umuntu umwe ariko ikareka abandi bagapfa ni Mana ki? Ndababaza, murumva ari byo?”

Rutaremara yavuze ko atanemera abavuga ko Inkotanyi ari Imana yazizanye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ahubwo byose yari imigambi y’abantu n’abayihagaritse bakaba abantu.

Ati “Nyamuneka ndabasabye muri Jenoside mukuremo Imana. Jenoside yakozwe n’abantu, ikorerwa abantu kandi ihagarikwa n’abantu. Naba n’abavuga ko Imana itari ihari ahubwo. [...]. Njye nkunda abavuga ko kiriya gihe Imana itari mu Rwanda ko igira neza ntiyari kwemera biriya bintu ngo bibe.”

Icyakoze, Rutaremara yavuze ko kuba uyu munsi habaho ibikorwa byo kwibuka abishwe muri Jenoside harimo n’ibikorwa n’abanyamadini ari ikimenyetso cy’uko ibyabaye ari amahano adakwiye gusubira, aboneraho gusaba abo mu madini gishimangira inyigisho ziri muri uwo murongo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara yasabye abanyamadini gukura Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages