00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Bank Rwanda Plc yatanze miliyoni 50 Frw zo kwifashishwa mu guhangana na Coronavirus

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 5 May 2020 saa 12:29
Yasuwe :

Inama y’ubutegetsi n’abakozi ba NCBA Bank Rwanda Plc bashyikirije Leta miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’umusanzu wayo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka zacyo mu Rwanda.

Icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira Isi n’u Rwanda by’umwihariko, aho cyatumye ibikorwa byinshi bifungwa mu gukumira ikwirakwira ryacyo, ku buryo hari abantu bisanze bakeneye inkunga kandi bari bafite akazi kabatunze.

Nyuma y’ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus harimo n’ubw’abakiliya b’iyo banki, NCBA Bank Rwanda Plc yatangaje ko yafashe ingamba zo kuborohereza muri ibi bihe bitoroshye.

Mu ngamba zafashwe harimo ko abantu bafite ibikorwa by’ubucuruzi byahungabanye kandi bafite inguzanyo z’iyi banki, bashobora guhabwa igihe cyo kutishyura inguzanyo bahawe cyangwa inyungu zayo, mu gihe gishobora kugera ku mezi atatu.

Ku bantu baka inguzanyo bakoresheje MOKASH, bakuriweho ibihano by’ubukererwe ku kwishyura n’uburyo umuntu yahitaga agabanyirizwa ingano y’inguzanyo ashobora guhabwa, hanakurwaho ikiguzi cyo kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi banki yatangaje ko iri no gukorana na sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda na Huawei kugira ngo ifashe abamotari 1500 bo muri Kigali bagizweho ingaruka n’ibyemezo byo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Yakomeje iti “Muri ibi bihe bikomeye, imibereho myiza y’abakiliya bacu n’abaturage b’aho dukorera ni ingenzi cyane kuri twe. Tuzakomeza gutanga serivisi binyuze mu miyoboro y’ikoranabuhanga kandi twiteguye gutanga umusanzu mu kuzahura ubukungu bwacu.”

Mu mpera za 2016 nibwo CBA (Commercial Bank of Africa) ifite inkomoko muri Kenya yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nka banki iciriritse (microfinance bank), ihinduka banki y’ubucuruzi mu 2018 nyuma yo kugura Crane Bank Rwanda nayo yakoreraga mu Rwanda kuva 2014.

Mu Ukwakira 2019 yihuje n’Ikigo cy’Imari, NIC Group Plc bibyara NCBA Bank, ku wa 31 Ukuboza 2019 Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iyiha uburenganzira bwo gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya rya NCBA Bank Rwanda Plc.

NCBA Group Plc ifite amashami arenga 100 mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Côte d’Ivoire. Kugeza ubu ifite abakiliya barenga miliyoni 40, ikaba ari nayo banki ifite abakiliya benshi ku mugabane wa Afurika.

NCBA Bank Rwanda Plc yatanze umusanzu mu guhangana na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages