00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nakwifuje ko atakabaye ari perezida wa kiriya gihugu cyiza - Perezida Kagame kuri Tshisekedi

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 12 March 2025 saa 04:44
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko aramutse yongeye kwicarana na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yamubwira ko abona atari akwiriye kuba ayobora icyo gihugu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’Umunyamakuru Mario Nawfal, cyatambutse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa 11 Werurwe 2025.

Perezida Kagame yavuze ko yagiye aganira na Perezida Tshisekedi inshuro nyinshi akijya no ku butegetsi, ndetse ko n’ubu yiteguye kuba yaganira na we, ariko ko yabonye ko bigoye kumvikana na we kuko bamara kuvugana, ibyo bumvikanye akava aho yabihinduye.

Yagize ati “Ntabwo nanga kuganira na we, ariko dukwiye kuba tuvugana ibintu bifitiye inyungu ibihugu byombi, kandi bifite intumbero yo gushaka gukemura ibibazo. Nta kibazo mbifiteho.

“Kumvikana na Tshisekedi ni cyo kintu cya mbere kigoye, ndashaka no kubyerekana, nshaka kumenya umuntu waba warumvikanye na we, waza akambwira ati wowe urabeshya. Nagiye nganira na we, mukemeranya ibintu, yaba agisohoka mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya oya, ntabwo ibyo twigeze tubivuga.”

Abajijwe icyo yabwira Perezida Tshisekedi babaye bicaranye ako kanya, Perezida Kagame yagize ati “Namubwira ngo nakwifuje ko atakabaye ari Perezida wa kiriya gihugu cyiza. Kandi rwose ubutaha ninongera kwicarana na we nzabimwibwirira imbonankubone.”

Yagarutse ku nkuru y’umusaza w’Umutaliyani, Tshisekedi yakoreraga mu Bubiligi, atwara Pizza, avuga ko ubwo yumvaga ko yabaye Perezida yifashe impungenge, kuko ngo n’ako kazi yamukoreraga atari umwizerwa muri ko.

Yagize ati “Sinzi niba warabibonye, hari umuryango w’Abataliyani, urabizi Félix [Tshisekedi] yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi atwara taxi, akora n’ibindi byinshi nk’ibyo, na bwo afite imyitwarire mibi, umugabo w’Umutaliyani wari waramuhaye akazi ko gutwara pizza, ubwo yumvaga ko Félix yabaye Perezida yaratangaye ati ‘Mana yanjye’…yaravuze ati ‘uyu muntu utabashaga no gukora akazi ke ko gutwara pizza neza, yabaye Perezida!”

Tshisekedi afite ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida Kagame kandi yavuze ko impamvu abona Perezida Tshisekedi azarira mu gushaka gukemura ibibazo by’Abatutsi b’Abanye-Congo ari na byo byatumye M23 yubura imirwano, ari uko afite ingengabitekerezo ya jenoside nk’abandi bamubanjirije.

Ati “Ntekereza ko afite ingengabitekerezo ya Jenoside nk’abandi...navuganye na we nk’inshuro ijana mbere y’ibi bibazo. Twaravuganye n’igihe yabaga perezida, sinitaye k’uko yabaye perezida, ntabwo yigeze atorwa inshuro zombi, inshuro ya mbere yahawe ubutegetsi, inshuro ya kabiri yitangaje nka perezida asaba abantu bose guceceka, biba ari ko bigenda, ariko ibyo ntibindeba.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu abona ibibazo byo muri RDC bikomeza gutwererwa u Rwanda, ndetse bikavugwa ko rufasha M23, ari uko ari Abatutsi b’Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo, ababivuga bakaba ari abatekerezaga ko bakwiye kuba barabirukanye muri Congo cyangwa bakabica bagashiraho, bikaba bitarabaye kandi u Rwanda rukaba ari rwo rwatumye ibyo bidakunda, ati “Ni yo mpamvu ibyo tubirenganyirizwa.”

Yavuze ko nubwo bimeze bityo u Rwanda rwifuriza amahoro muri Congo kuko mu gihe ifite amahoro, bivuze amahoro no ku Rwanda, “kugira ngo dukomeze twubake igihugu cyacu gito, cyazahaye birenze ibikenewe, ntabwo ari twe twashaka ibibazo bishobora kudusubiza mu bihe bisa n’ibyo.”

Perezida Kagame yavuze ko abona ko Tshisekedi atagakwiye kuba ayobora RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .