00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NAEB yatanze asaga miliyoni 7 mu kuremera imfubyi y’uwari umukozi wayo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 June 2015 saa 08:26
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda - NAEB (National Agricultural Exportation Board) cyatashye inzu cyasaniye imfubyi y’uwahoze ari umukozi wayo ndetse anagabirwa inka ihaka.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 abakozi 359 bakoreraga OCIR CAFE na OCIR THE, n’abakoreraga amakoperative n’ibigo byari bishamikiye kuri icyo kigo, hasanwe inzu y’umwana warokotse jenoside ariko ikamusiga ari imfubyi, Se umubyara akaba yarakoraga muri OCIR CAFE akicirwa hamwe n’umuryango we w’abantu icyenda hakarokoka uwo mwana wenyine.

Mu kagali ka Cyimo umudugudu wa Cyimo, umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro ni ho habareye umuhango wo gushyikiriza inzu yasanwe ku buryo bugezweho ndetse n’inka ihaka , Ndoli Uwase Alice umwana rukumbi warokotse jenoside mu muryango w’iwabo, akaba yashimishijwe n’uko NAEB yongeye kuhamukundisha kandi akabona ko se hari icyo yakoze akiri ku Isi.

Abakozi ba NAEB bumva ubuhamya bw'uburyo uwari umukozi wayo Ndoli Vivence yapfuye

Ndoli Uwase Alice, umukobwa wa Ndoli Vivence, yagize ati “Ntabwo byoroshye kurokoka uri umwe kandi uri umukobwa, numvaga n’ubundi ari nk’aho umuryango wazimye, kuba NAEB bankoreye ibi bikorwa,binyereka ko umubyeyi wanjye hari icyo yakoze ku Isi, nzakomereza aho yari agejeje.”

Umuyobozi mukuru wa NAEB Amb.George William Kayonga yatangaje ko n’ubwo hari abakoze ibikorwa bibi byo kurimbura ubwoko bw’Abatutsi batabigezeho akaba ari yo mpamvu ibyo bikorwa bibi byatokoje amateka y’abanyarwanda bikwiye gusimbuzwa ibikorwa by’urukundo no gufashanya kugira ngo amateka mabi asimbuzwe ameza.

Ati “Kwibuka jenoside ni umwanya wo kwihanganisha, guhumuriza no gufata mu mugongo abo mu miryango y’abo twibuka.”

Yakomeje avuga ko imitima y’abanyarwanda ari yo nkingi ya mwamba y’ejo hazaza h’u Rwanda ati “Reka tujye dufashanya aho bishoboka.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Mukeshimana Geraldine yafashe mu mugongo imiryango y’abari abakozi b’ibigo n’inganda zari zishamikiye kuri NAEB abasa kwiyubaka.

Ati “..Birakwiye ko dushima ko twahisemo kwiyubaka no kubaka u Rwanda rushya rugendera ku mategeko yubaha akanarinda uburenganzira bwa muntu abo twibuka uyu munsi bambuwe...”

Yakomeje asaba ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi kuko mbere abanyarwanda bari barabeshywe ariko ubu ngubu abanyarwanda bakaba bazi ukuri.

Buri mwaka, NAEB ikora ibikorwa byo gufasha bamwe mu basizwe n’imiryango y’abari abakozi b’ibigo biyishamikiyeho aho ubushize hubatswe inzu ifite agaciro gasaga miliyoni 40 y’ubakiwe abana babiri barokotse jenoside.

Ndoli Alice afungura inzu yasaniwe na NAEB mu kuzirikana umubyeyi we n'umuryango we bahitanywe na Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages