Kuri iyi nshuro hibukwaga abari urubyiruko bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abantu bihanjemo urubyiruko rw’abanyeshuri babanje gukora urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku murenge wa Kaduha, berekeza ku rwibutso ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside basaga ibihumbi 140.
Ubutumwa bwose bwatanzwe bwibanze ku gukangurira urubyiruko kurwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari aho ikigaragara.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Prisca Mujawayezu, yabwiye urubyiruko ko rugomba gutinyuka kurwanya umuntu wese uhembera urwango n’iyo yaba ari umubyeyi wabo.
Yagize ati “Ibyo twakora byose, ibyo twakubaka byose tugifite abantu bacumbekamo ingengabitekerezo ya Jenoside twaba twubakira ku musenyi, tugomga kuyirwanya.
Urubyiruko tuzabifatanya, mutinyuke mujye muvuga ukuri, ntimugatinye kuvuga ukuri. N’iyo yaba ari So, n’iyo yaba ari nyoko, ukumva bafite amagambo acumbekamo ingengabitekerezo ya Jenoside tinyuka umucyahe, umubwire uti ‘Mama, papa ndakubaha ndanagukunda, ariko byararangiye hagarikira aho”.
Mu biganiro byatanzwe, urubyiruko rwasobanuriwe amateka y’u Rwanda, babwirwa uburyo kera Abanyarwanda babanaga neza ariko baza kuzanwamo amacakubiri n’abakoloni ndetse ba Leta zabakurikiye zirayahembera kugeza ubwo abyaye Jenoside yakorewe Abatutsi, n’uburyo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse.
Bamwe mu rubyiruko babwiye IGIHE ko bamaze gusobanukirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda bakaba bariyemeje kunga ubumwe no gukunda igihugu birinda icyashaka kubazanamo urwango cyose.
Philippe Ndayishimiye ati “Uwo nakumvana ibitekerezo bibi ashaka guhembera urwango, namugira inama yo kibireka, byananirana nkaba nabibwira ubuyobozi bukamugira inama”.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside, mu Karere ka Nyamagabe hatanzwe n’ishimwe kuri umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, haremerwa n’umwe mu barokotse jenoside batishoboye, aho buri umwe yorojwe inka.
Umuyobozi uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Nyamagabe, Marie Louise Mujawayezu, yavuze ko ibikorwa byo gushimira abitanze mu rugamba rwo kubohora igihugu babigize ngarukamwa kandi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza kwiyubakira igihugu no kunga ubumwe.



















TANGA IGITEKEREZO