Ibi yabitangaje ku wa 4 Nyakanga 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 32 mu Rwanda.
Rutaremara yahumurije abatewe impungenge n’ibihano bifatirwa u Rwanda, ashimangira ashimangira ijambo Perezida Paul Kagame yavuze, yemeza ko umutekano w’u Rwanda udashingira mu gushimwa n’amahanga.
Rutaremara yashingiye ku buzima bwo kwirwanaho Inkotanyi zaciyemo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko nta gihugu cyari kibashyigikiye n’icya Uganda cyari cyarabahaye ubuhungiro kitifuzaga ko bataha mu Rwanda.
Yagize ati “N’abo twabanaga ntibatwumvaga ntibashakaga ko tuza. Tuvuge nka Uganda twafashaga kugira ngo Museveni ajye ku butegetsi, yego ntibanze ko dutaha ariko bari bakidukeneye bifuzaga ko twahaguma.“
Yagarutse kandi ku gitutu abazungu bashyiraga kuri Uganda ngo ihagarike Inkotanyi zireke gutera u Rwanda.
Ati “ twatezaga Uganda ingorane kubera icyo gitutu cy’abazungu babwira Uganda ngo batera baturuka iwanyu turabima ibi n’ibi”
Yakomeje agaragaza ibihano Inkotanyi zafatirwaga ariko ntizicike intege.
Rutaremara yasobanuye uburyo Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda, yashinjaga Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ko ari we umutera. Byatumye bombi Bumvikana ko Habyarimana ashyira abasirikare ku mbibi zihuza u Rwanda na Uganda, na Museveni agashyira imbaraga mu kubahagarika bakabura aho banyura.
Inkotanyi zahise zikoresha andi mayeri yo kunyura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abandi banyura muri Tanzania binjira mu Rwanda, ubwo Habyarimana yahise yongera avuga ko Musevani yamuteye. Byatumye Museveni ahita akomorera Inkotanyi ku mbibi kuko nubundi yumvaga nta cyahindutse.
Rutaremara ati “Habyarimana bamubajije avuga ko ari Museveni wamuteye. Museveni ati byagenze gute se kandi twari twaraye twumvikanye?, ubwo rero nimurekure Abanyarwanda bagende. Hanyuma tuba tubonye inzira”
Rutaremara yashimangiye ko kudashyigikirwa n’amahanga bitabuza u Rwanda kugera ku ntego zarwo, avuga ko byahozeho no mu rugamba rwo kubohora igihugu kandi ari na byo byari bibi cyane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!