00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Myriam Birara na Dorothée Munyaneza batumiwe mu iserukiramuco muri Brésil

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 February 2025 saa 09:17
Yasuwe :

Abanyarwandakazi barimo Myriam Birara usanzwe atunganya filime na Dorothée Munyaneza uri mu bahagaze neza bakora ibijyanye n’umuziki no kubyina ku mugabane w’u Burayi, bagiye guhurira mu iserukiramuco ry’ubuhanzi ribera muri Brésil.

Ni iserukiramuco ryiswe “Panorama Festival” rizabera mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil. Rizaba ku bufatanye bw’imiryango itandukanye irimo Sesc RJ, Goethe Institut na Institut Français.

Dorothée Munyaneza ukomoka mu Rwanda ariko uba mu Bufaransa, Myriam Birara uba mu Rwanda na Laís Castro dos Santos wo muri Brésil bazahuza imbaraga muri iri serukiramuco.

Biteganyijwe ko bazatanga ibiganiro, ariko na none buri wese mu byo akora atange ibitekerezo hagati yabo, mbese bakore ikintu gikubiye hamwe ubuhanzi bwabo.

Aba bagore uko ari batatu bazahurira mu cyiswe “Colaboratório” kiri mu byiciro bigize iri serukiramuco. Ni urubuga rugamije gukora ubushakashatsi ku buhanzi no gufasha mu kuzamura impano nshya.

Ibikorwa bijyanye na “Colaboratório” aba bagore bahuriyemo, bizaba hagati ku wa 01-15 Gashyantare 2025, ku nsanganyamatsiko igamije guteza imbere abirabura baba muri diaspora.

Myriam Birara mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko uko ari batatu bahujwe hagamijwe guhuza imbaraga z’abiraburakazi baturutse ku migabane itatu itandukanye.

Ati “Turi abagore batatu baba ku migabane itandukanye. Dorothée Munyaneza ubarizwa muri Marseille mu Bufaransa i Burayi, njye uba muri Afurika na Laís Castro dos Santos wo muri Brésil ukomoka ku Banyafurika bisanze mu bucakara. Nicyo kintu cy’ingenzi bagendeyeho baduhuza.”

Yakomeje avuga ko uko ari batatu buri wese afite umwihariko we mu buhanzi ariko bakazahuriza hamwe, icyo buri umwe akora akaba ari na cyo bazerekana ndetse bakanaganiriza bamwe mu bazitabira iri serukiramuco rikomeye muri Amerika y’Amajyepfo.

Myriam Uwiragiye Birara ni umwanditsi akaba anazobereye ibijyanye no kuyobora ifatwa ry’amashusho ya filimi.

Yavutse mu 1992. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ibirarumari.

Yatangiye gukora filimi ari mu mashuri yisumbuye mu 2010 ndetse yitabiriye amahugurwa atandukanye yerekeye uyu mwuga binamufasha gukora filimi ngufi eshatu.

Ni we wanditse anayobora ifatwa ry’amashusho ry’iyo yise ‘The Bride’ igaruka ku muco wabagaho wo guterura umukobwa bikarangira abaye umugore mu bihe byo hambere mu Rwanda.

Iyi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye. Ndetse iyi filimi izerekanwa mu mpera z’uyu mwaka ubwo hazaba harebwa umumaro uru rubuga ahuriyemo na bagenzi be rwa “Colaboratório” ruzaba rwaratanze.

Dorothée Munyaneza we ni Umunyarwanda usanzwe aba mu Burayi, uri mu bahagaze neza bakora ibijyanye n’umuziki no kubyina.

Yakuriye mu Mujyi wa Kigali. Se yari pasiteri mu gihe nyina yari umunyamakuru. We n’abavandimwe be na se bavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe yari afite imyaka 12.

Myriam Uwiragiye Birara ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka izina muri sinema
Dorothée Munyaneza yibanda ku kubyina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .