Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Mwulire, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 27.
Ubuyobozi bwa Bboxx n’abakozi bayo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, banafata mu mugongo ishyirahamwe ry’abagore bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Bboxx, Ssekalomba Emmanuel, yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside, by’umwihariko aba babyeyi bataheranywe n’agahinda bakiyemeza gukora imirimo y’amaboko ishobora kubabeshaho irimo kuboha ibiseke, gukora ibikapu n’ibindi.
Ati “Twaje kwifatanya namwe mu kunamira no kwibuka Abatutsi baruhukiye muri uru Rwibutso rwa Mwulire. By’umwihariko tubashimiye ko mutaheranywe n’agahinda ahubwo mugaharanira kwiyubaka no kubaka igihugu.”
Ssekalomba yavuze ko bahisemo kugenera ibahasha yo gushyigikira ibikorwa bya Koperative Twisungane kugira ngo rikomeze gutera imbere.
Visi perezida wa Ibuka mu murenge wa Mwulire, Muzungu Theoneste, yavuze ko iyi koperative y’abagore ikeneye gushyigikirwa mu buryo bwose kugira ngo bakomeze urugendo rwo kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko gutekereza kuri iyi koperative ari amahitamo meza
Ati “Kuremera ababyeyi bacu ni ikintu gikomeye cyane. Si uko batashobora wenda no guhinga ngo babone igitoki, ariko wenda iyo wanavuye mu rugo ubuzima bugenda neza. Umuntu adafite icyo akora yajya yirirwa mu rugo akanaruraramo, ariko buriya mubateye imbaraga, kubaremera bigiye kuzamura ibikorwa by’itsinda ryabo”
Perezidante wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, we yashimangiye ko ubuhamya butangwa bukwiye gusiga isomo ku bakiri bato bakabwandika ku buryo bavuguruza abakwirakwiza ingengabitekerezo Jenoside
Ati “Ushobora gusanga abanyamahanga bandika amateka nabi cyangwa bakayasobanura uko atari mu bihugu byabo, ariko twe nituyandika nka ba nyirayo, bizakumira abayagoreka”.
Iki kigo Bboxx cyasezeranyije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho yabo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!