Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, Depite Maniriho uhagarariye urubyiruko mu Nteko yabwiye abana b’abakobwa ko ibanga ryamugejeje mu Nteko ari ugukunda igihugu no kwiha intego yo gutanga umusanzu mu kucyubaka.
Ati “Mu buzima bw’umwana w’umukobwa uri hano icyo namubwira ni uko ibyo byose ntabwo wagira icyo ugeraho udafite intego. Ibyo byose rero ubuzima bufite intego ntabwo bupfa kuza gutyo gusa, urabutegura kandi ukabutegura hakiri kare.”
Depite Maniriho yakomeje avuga ko muri uru rugendo rwe rwose yagiye ahura n’abamuca intege yababwira ko azaba umunyapolitiki bakamubwira ko atabishobora bagendeye ku mibereho ye n’iy’umuryango we.
Agendeye ku mukino wakinwe n’abana bo mu ishuri rya Fawe Girls School, yasabye abana b’abakobwa gukura mu nzira icyababuza kugera ku ntego zabo by’umwihariko ibigare bibi.
Ati “Bakobwa muteraniye hano, mwirinde ibigare bibi, ntabwo ibigare bibi ari ukuvuga ngo ni abahungu cyangwa abakobwa ahubwo hari utuntu tw’inkundo (….) ngire ngo mwabonye ko aho byaganaga ari uko bateranye inda.”
“Rero mwirinde ibigare bibi kuko bituma utagera ku ntego ushaka kugeraho. Ikindi cya kabiri navuga ni ukumenya kuvuga Oya. Mukamenya uko mwakoresha neza imbuga nkoranyambaga musome ibitabo kugira ngo mumenye aho mujya aho ariho.”
Mu gufungura ubukangurambaga bwa Girl2Leader, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite , Mukabalisa Donatille yavuze ko iyi gahunda ifasha kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa.
Ati “Kuko iyo imbuto nziza itewe mu butaka bwiza ikuhirwa neza igafumbirwa uko bikwiye, ikura itohagiye ikera ari nayo mpamvu abana b’abakobwa bakwiye gufashwa mu buryo bwo kwiha icyerekezo no kumenya uko bitwara.”
Depite Mukabalisa kandi yibukije abana b’abakobwa ko bafite amahirwe bahabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo, abasaba kuyabyaza umusaruro birinda ibibabuza kugera ku ntego.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO