Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa busoza umwaka wa 2024, yageneye abagize inzego z’umutekano kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza.
Ati “Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n’umutekano by’igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Perezida Kagame yagaragaje ko uyu mwaka wasuzumye ukwigira k’u Rwanda mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano byatumye rukomeza kuba icyitegererezo cy’amahoro, umutekano n’iterambere mu karere no hanze yako.
Ati “Muri uyu mwaka twizihije amateka y’ingenzi ku gihugu cyacu: imyaka 30 yo Kwibohora n’imyaka 20 tumaze tugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’ Umuryango w’Abibumbye. Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw’amahoro n’iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w’Isi yose.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku ruhare abo muri izo nzego bafite mu gukomeza guteza imbere inyungu z’igihugu no guharanira umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ari ingirakamaro cyane.
Ati “Mwagaragaje kandi indangagaciro z’Abanyarwanda, gukorera hamwe, imyitwarire myiza, no guhanga udushya mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.”
Mu gihe Abanyarwanda binjira mu mwaka mushya mushya, Perezida Kagame yagaragaje ko ashishikariza abo mu nzego z’umutekano gukomeza guharanira gukurikiza amahame y’ubunyangamugayo n’umutimanama biranga inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Ati “Dukomeze kuba maso kandi twitegure guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bihinduka, twiyemeza gukomeza kugera ku ntego yacu yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe.”
Perezida Kagame yanihanganishije imiryango iri mu gahinda ko kubura ababo baguye mu kazi, agaragaza ko igihugu kizirikana igitambo batanze kandi yizeza ko kizakomeza kubaba hafi.
Ati “Mu izina ry’Abanyarwanda, Guverinoma, n’umuryango wanjye bwite, mbifurije mwebwe n’imiryango yanyu iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire.”
Perezida Kagame kandi yanabasabye gukomeza gukorera igihugu mu cyubahiro ndetse ababwira ko ubwitange bwabo bugomba guhora bwubahwa kandi bugenerwe agaciro kabwo.
Mu myaka 30 ishize, u Rwanda cyari igihugu gikeneye ubufasha mu kugarura amahoro yari yarahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munsi ni igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira umubare munini w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino.
Muri Kanama 2024, ni bwo u Rwanda rwizihije imyaka 20 yari ishize rutangiye kohereza intumwa zarwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibintu byahindutse kimwe mu nkingi za politiki y’ububanyi n’amahanga zarwo.
Rwagaruye umutekano mu bihugu Sudani cyane cyane mu Ntara ya Darfur, Haiti, Liberia na Sierra Leone, Mozambique, Sudani y’Epfo, na Repubulika ya Centrafrique, ndetse ubwinshi muri ubwo butumwa buracyakomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!