Ku nshuro ya mbere Akanama kashyiriweho kwiga no gucukumbura uruhare rwa BBC mu icengezamatwara ribiba amacakubiri katangiye kumva abatangabuhamya, uwa mbere yabaye Muvunyi Fred uyobora RMC, wabasabye gushishoza basesengura byimbitse, kugira ngo inshingano zabo zizashoboke neza. Yasabye kandi ko imyigaragambyo ya hato na hato yamagana BBC yaba ihagaze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2014, Ngoga Martin uyobora aka kanama yibukije abari bahari ko komite ayoboye itazakora nk’urukiko, ko ahubwo ari ukuganira.nubwo ibibazo byahatwaga RMC byari bimeze nk’aho yari imbere y’Ubushinjacyaha.
Nta mususu, mu bwema bwinshi n’ubwisanzure, Muvunyi Fred yasubije ibibazo byose yabajijwe, ariko bimwe na bimwe akabisunikira akanama gashinzwe ubucukumbuzi ku kibazo cya BBC, ababwira ko ari inshingano zabo kubisesengura neza kurushaho.
Ibi yabisubizaga aho yabaga abajijwe niba abona BBC yarabogamye, yarataye ubunyamwuga cyangwa ifite ikindi yari igendereye ikora filimi “Inkuru y’u Rwanda yabuze kibara/Rwanda’s Untold Story”.
Fred Muvunyi yatanze iibyifuzo mu izina rya RMC, asaba ko mu gihe aka kanama gakora imirimo yako, imyigaragambyo yo kwamagana BBC yahagarara. Iki cyifuzo cyemewe n’akanama, bityo Martin Ngoga ugakuriye asaba Abanyarwanda bose kuba babihagaritse.
Ngoga ati "Kwigaragambya ni uburenganzira bwa buri wese igihe abifitiye uburenganzira, ariko kuri iki kibazo; turasaba Abanyarwanda bose kubihagarika, kugira ngo natwe bitatuvangira mu kazi kacu."
Muvunyi yakomeje avuga ko ntawe ukwiye kwibwira ko akunda igihugu kurusha abandi yitwaje ko atemeranyaho na bo mu bitekerezo.



















TANGA IGITEKEREZO