Mu kiganiro mpaka Debate 411 cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guha agaciro ibyo umuntu wese avuga.
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Eugene Anangwe aho yari yatumiye Minisitiri Louise Mushikiwabo, Shyaka Kanuma ukorera ikinyamakuru The Rwanda Focus, Umwunganizi mu mategeko mu Kigo cy’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda Gatete Thierry na Gahigi Moses ukorera ikinyamakuru The East African, aho baganira ku ngingo igira iti: “Uruhare rw’intiti mu iterambere rya Afurika.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko intiti zo muri Afurika zikwiye kugira uruhare mu kwerekana ibitagenda neza mu miyoborere y’ibihugu byazo kugira ngo umugabane ubashe gutera imbere.
Umwe mu bari muri iki kiganiro yavuze ko abanyapolitiki kenshi bakunda gutsimbarara ku bitekerezo byabo ntibahe agaciro iby’abandi cyane ibihabanye n’imitekerereze yabo.
Kuri iyi ngingo, Minisitiri Mushikiwabo, yavuze bibaho ko abanyapolitiki bahagarara ku bitekerezo byabo, gusa ngo ku ruhande rw’u Rwanda ruha agaciro ibitekerezo bitandukanye n’iby’abayobozi barwo, ibintu yavuze ko atari mu buryo bwo kurutaka.
Yagize ati “ Iyo nta mwanya w’ibiganiro watanzwe, iyo nta gaciro kahawe ibitekerezo bihabanye n’ibyanjye, aho niho gutsimbarara guturuka. Ariko birakwiye guha umwanya ibitekerezo nubwo byaba nta kamaro bifite. Nk’abayobozi n’indorerwamo za rubanda, tugomba kumva kandi ibyo ndakeka ariko bigenda muri iki gihugu.”
Yashimangiye ko u Rwanda rudateza gutezuka ku muco wo kumva abantu bose kabone nubwo baba bafite uko babona ibintu mu buryo butandukanye n’ubw’abayobozi b’igihugu, kuko ngo n’iyo abantu bavuga ibintu bidafite akamaro, abayobozi bakwiye kubatega amatwi.
Ati“ Gusa ntabwo ari ugushaka gutaka u Rwanda nk’igihugu cyihariye, turacyafite ibyo gukora gusa nk’abayobozi tuzakomeza guha agaciro ibitekerezo by’abantu cyane ibyo tutishimiye.”
Moses Gahigi yagaragaje ko cyane cyane bitewe n’uburyo politike yo muri Afurika yubakitse, ibihugu byima ijambo intiti kubera ko abayobozi babyo baba bakeka ko zabangamira inyungu zabo zigaragaza ibitagenda.
Avuga ku gitekerezo cya Gahigi, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bihuriye ku bintu byinshi; ariko ikibabaje ari uko iyo igihugu kimwe gikoze ikintu kibi, abantu bahita babyitirira umugabane wa Afurika wose.
Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Mushikiwabo avuga ko hari zimwe mu ntiti zo muri Afurika zidashishikajwe no gukora impinduka ziteza imbere umugabane kuko zumva ko atari akazi kazo ahubwo ari aka leta.
Yavuze ko abantu cyane Abanyafurika bakwiye kumva ko bafite uruhare mu guhindura ibitagenda, bakumva ko ari inshingano za buri umwe.
Aha niho yahereye avuga ko mu Rwanda miliyoni 12 z’abaturage buri wese afite inshingano zo guteza imbere igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO