Sinode ni inama ihuriramo abepisikopi Gatulika baba baturutse ku Isi yose, iba iyobowe na Papa, ikigirwamo ingingo zitandukanye, ibyemezo biyivuyemo bigafasha Papa mu kuyobora kiliziya.
Ubusanzwe Sinode iba rimwe mu myaka ibiri, ariko kubera uburemere bw’ikibazo cy’umuryango muri Kiliziya Gatulika, habaye Sinode ebyiri zikurikiranye kuri iki kibazo.
Mu gushaka kumenya ibibazo byugarije Kiliziya Gatulika muri rusange muri iki gihe ku bijyanye n’umuryango, IGIHE yegereye Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umushumbwa wa Diyoseze ya Kabgayi, akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda ndetse n’Umuvugizi wa Kiliziya Gatulika mu gihugu.
Musenyeri Smaragde yasobanuriye ko iyi Sinode ibaye mu 2015 ije ikurikira iyabaye muri 2014 yo yari idasanzwe. Ati “Icyo gihe Papa yashakaga gutera icyumvirizo muri Kiliziya no ku Isi, ngo amenye uko umuryango uhagaze n’ibibazo biwubangamiye."
Mu mwaka wa 2014, Musenyeri Smaragde yitabiriye Sinode idasanzwe yigaga ku muryango ndetse yanitabiriye kongere idasanzwe yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeli uyu mwaka, aho nabwo ari mu bahuye bakungurana ibitekerezo na Papa Francis ku kibazo cy’umuryango muri Kiliziya Gatulika.
Asobanura impamvu y’izi Sinode zombi ku muryango, yavuze ko ‘Byagaragaye ko iterambere rya muntu riri kwangiza umuryango kandi ari we shingiro rya Kiliziya, bityo Kiliziya ikaba igomba kugira icyo ikora mu gusigasira uburanga bw’umuryango.’
Mu gushaka kumenya neza ibibazo muri iki gihe byugarije Kiliziya Gatulika birebana n’umuryango, Musenyeri Smaragde yafashe umwanya atugezaho urutonde rw’ibigera ku icumi, ari nabyo shingiro ry’ibiganiro muri iyi sinode irimo isozwa i Roma mu Butaliyani.
1.Igabanuka ry’imbyaro
Musenyeri Smaragde ati “Mu bihugu byateye imbere hari ikibazo cy’uko abantu batagishaka kubyara. Nyamara umuryango ari wo shingiro rya Kiliziya.”
Asobanura ko kuba ibihugu bimwe n’Imiryango Mpuzamahanga biri gushishikariza abantu kubanya imbyaro ari ikibazo kimwe mu byugarije Kiliziya kuko ngo Imana yaremye abantu ibaha inshingano z’ibanze ebyiri; arizo kubana nk’umugabo n’umugore no kubayara bakororoka. Igihe rero abantu batari kubyara ngo bororoke, ntabwo baba bari kuzuza inshingano bahawe n’Imana.
2. Ubutinganyi
Umuvuduko w’Isi uragana ku guha uburenganzira busesuye abakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina, ku buryo hari naho batangiye gushyiraho amategeko abarengera, ahandi bagashyiraho amategeko yo kubasezeranya. Iki ni ikibazo kuri Kiliziya Gatulika.
Musenyeri Smaragde ati: “Umuryango Imana yaremye ni uw’umugabo n’umugore, ariko mu bihugu byateye imbere, hadutse imyumvire ivuga ko umuryango uri gushingira ku myumvire y’umuntu n’ibyifuzo bye.”
Avuga ko aho iki kibazo gikomereye ari uko batangiye kubana bahuje ibitsina, ibi kandi bitandukanye n’umuryango waremwe n’Imana; bikaba intandaro yo kutabyara. Ati “Niyo mpamvu Kiliziya igomba kwiga uburanga bw’umuryango, nuko izitwara kuri iki kibazo”
Yasobanuye ko ibi bintu bifite ababishyigikiye kandi bafite ububasha, ku buryo ubona bari kogeza imibanire y’abantu bahuje ibitsina mu gihe ubutinganyi bukomeretsa umuryango.
Imyumvire ya Musenyeri Smaragde ku batinganyi bo mu Rwanda
Musenyeri yemeza ko hari abamugana bamubwira ko ari abatinganyi, ariko ngo icyo akora ni ukubatega amatwi akamwumva. Ati “Ntabwo bintera ubwoba ahubwo ngira impuhwe. Ni abantu nk’abandi muri sosiyete, bazi ubwenge, barakora nk’abandi ndetse badufitiye akamaro nk’abandi. Ariko imiterere yabo ni ingorane.”
Yongeraho ati “Inama mbagira ni ukutiheba, bakamenya uko bitwara mu miterere yabo. Ubutinganyi si icyintu cyadutse ubu, ahubwo hari uburyo yakwifata, ntasambane, agategereza igihe azapfira.
Naho abo njya numva ahandi basaba ngo amategeko abagenga, kuko bamaze kuba benshi, ntabwo ari byo. Ahandi ngo barasaba ko bashyingiranwa, nabyo sibyo, kuko hashyingirwa umugore n’umugabo.”
Musenyeri yavuze ko izina ubutinganyi atarikunda, kuko atari ryiza. Yemeza ko ritesha agaciro ababana bahuje ibitsina akumva hakwiye gukoreshwa ‘abakora imibonano bahuje ibitsina, ariko ubutinganyi rikavaho.
3. Gutandukanya abashakanye ‘divorce’
Mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibyo muri Afurika, gutandukana kw’abashakanye bifatwa nk’umuziro, ariko ahandi mu bihugu byateye imbere, gutandukana byabaye umuco.
Brazil kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abakirisitu Gatulika ku Isi, gutandukana byabaye umuco. Imibare igaragaza ko 48% batandukana bamaranye imyaka iri munsi y’itatu.
Bamwe basanga Kiliziya ikwiye kureka abatandukanye bagakomeza kuba abayo, ikemera kubatandukanya igihe bumva bananiranwe kubana burundu, ndetse ahubwo ikemera kongera gusezeranya abantu batandukanye, gusa Kiliziya ivuga ko izitiwe n’Ivanjiri kuri iyi ngingo.
Musenyeri Smaragde we ngo ibya Kiliziya byose bishingiye ku Ijambo ry’Imana, ariko iyo bigeze ku muryango hari ivanjiri ibazirika.
Yabisobanuye yifashishije Ivanjiri ya Mariko 10: 12-16 aho Abayahudi babajije Yezu bamwinja bati ‘Ese umugabo afite uburenganzira bwo gusenda umugore we? Yezu arabasubiza ati “Musa yabategetse iki?” Baramusubiza bati: “Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore akabona kumusezerara.” Yezu arabwira ati: “Icyateye Musa kwandika iryo tegeko ni uko umutima wanyu wari unangiye, kuko mu ntangiriro y’Isi Imana yaremye umugabo n’umugore. Niyo mpamvu Umugabo asiga se na nyina akifatanya n’umugore we, bakaba umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.”
Musenyeri Smaragde yasobanuye ko iyi vanjiri ibazirika cyane bigatuma ibyifuzo by’abasaba ko Kiliziya ihindura amahame yayo kuri iyi ngingo, bidashoboka, ngo ‘keretse bibaye ngombwa guhindura Ivanjiri kandi bidashoboka.’
4. Gutesha agaciro ugushyingiranwa kutaciye mu nzira zitunganye
Hari intambwe yatewe na Kiliziya mu bijyanye no gutandukanya abashakanye.
Musenyeri Smaragde ati: “Hari ikintu gishya Papa Francis yazanye gifite akamaro; Abepisikopi bahawe uburenganzira bwo kugaragaza ko ugushyingirwa kwabayeho ariko kutujuje ibisabwa byose.”
Atanga urugero nk’umukobwa ushyingiwe ku gahato, atanzwe n’ababyeyi, umugore ushyingiwe umugabo yaramuhishe ko arwaye, cyangwa umukobwa washyingiwe yaribeshye ku muco, nyuma akaza kumuvumbura akabona ko yari yibeshye.
Yakomeje agira ati "Niba umugabo yarashatse umugore kandi yari afite undi babyaranye, noneho bamara kubana, umugabo agakomeza akajya kuri wa mugore we wa mbere. Uko gushyingirwa kuraseswa tukagaragaza ko kutabayeho, kuko kutari kujuje ibisabwa byose."
Ashimangira ko ibyo bizajya bikorwa nta kibazo no mu Rwanda dore ‘ hari n’abatangiye kubikora.’
Abajijwe niba ibyo atari divorce ya Kiliziya, Musenyeri yasubije ko ari ukubatandukanya ariko Kiliziya itabyita Divorce. Ati “kuko Divorce iba ku bantu bashyingiwe, abo rero ntabwo mariage [soma mariyaje] iba yarabayeho.”
Musenyeri yakomeje avuga ko byari bisanzwe bikorwa, ariko byatindaga cyane kuko byasabaga kujya i Roma, none bikazajya bikorwa mu Rwanda kandi ku buntu.
Yavuze ko bizatangira kumugaragaro ku itariki ya 18 Ukuboza uyu mwaka wa 2015, mu gihe cyo gutangiza umwaka w’impuhwe za Nyagasani.
5. Kuboneza urubyaro
Musenyeri Smaragde ati“ Ibyo kuboneza urubyaro Kiliziya Gatulika turabyemera, ariko uburyo bikorwa nibwo budasobanutse.”
Muri iki gihe, kuboneza urubyaro ni igisubizo kirambye mu guhangana n’ubwiyongere bw’abatuye Isi. Uburyo bushya bwa gihanga bushishikarizwa abantu bose ni ukwifungisha, urunigi, gufata ibinini, kwiteza inshinge…ku bagabo ni ukwifungisha burundu.
Musenyeri Smaragde avuga ko umuntu akwiye kubyara abo ashoboye kurera, ati “iryo hame turaryemera, ariko twemera ko hari aho uburyo kamere bwo kuboneza urubyaro kandi bukoreshwa.”
6. Agakingirizo
Usibye ko gakoreshwa nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro, agakingirizo kanakoreshwa mu buryo bwo kwirinda indwara.
Impaka z’agakingirizo zivuka iyo bigeze ku myemerere n’amahame y’amadini.
Kiliziya ivuga ko itemera agakingirizo ariko hari aho ikemera.
Musenyeri Smaragde ati: “Iyo umwe arwaye (wenda umwe arwaye sida undi atayirwaye) ashobora gukoresha agakingirizo, naho ubundi ahandi hose ntaho bikwiye gukoresha agakingirizo. Urubyiruko ntabwo rwemerewe gusambana, ni nayo mpamvu tutabemerera no gukoresha agakingirizo.”
Yakomeje yibaza ati: “Ubwo se baba bagakoresha iki kandi bakatemerewe no kubikora.”
7.Gukuramo inda
Amategeko agenga Isi ya none yemerera abantu gukuramo inda mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe n’impamvu zemewe mu bihugu bitandukanye.
Ni igitutu gikomeye kuri Kiliziya, kwemera ko abayoboke bayo bakuramo inda, igihe bibaye ngombwa. Ariko Kiliziya yakunze kugaragaza ko itabikozwa.
Musenyeri Smaragde ati “Nubwo tutemera uwakuyemo inda, ntabwo tumuca muri Kiliziya, turamwumva. Akenshi usanga abatwara inda babiterwa no gushaka imibereho, nk’ababyarana na ba shebuja kubera gushaka akazi. Gukuramo inda ni bibi, ni ukwica umuntu. Ntabwo twabishyigikira. Ariko twemera umwana uvutse mu buryo ubwo ari bwo bwose.”
Yongeraho ati “Kuba imyumvire y’Isi ya none yemera ko umuntu ashobora gukuramo inda, ntabwo bibuza ko ari amakosa, ni icyorezo kandi icyo tubereyeho nka Kiliziya ni ugukumira ibyo byorezo. Iyo umuntu yakuyemo inda turamufasha tukamugorora.”
8.Gushaka kw’Abihayimana (Abapadiri n’Ababikira)
Iyi ngingo nayo ikunze gukurura impaka ndende, kuko hari abapadiri babivamo bakajya gushaka abagore, abandi bagashinjwa gufata abana ku ngufu. Niba Sinode iri kwiga ku muryango, kandi umuryango ufatwa nk’ishingiro rya kiliziya, ni ryari abihaye Imana nabo bazahabwa uburenganzira bwo kugira imiryango?
Musenyeri yavuze ko atari ikibazo cyugarije kiliziya cyane, kuko ngo kudashaka ari umuhamagaro, kandi bikorwa n’ubishaka n’uwo binaniye bakamwemerera kubivamo akajya kubaka urugo.
Ati “Guhitamo kudashaka si ugutesha agaciro gushaka, ahubwo twe duhitamo kudashaka kugirango tugire ibyo dukorera abashatse. Tubakorere ibyo badafitiye umwanya, nko gusenga, uburezi, ubuvuzi n’ibindi…"
Icyerekezo cya Sinode ya 2015 ku muryango
Musenyeri yavuze ko iyi Sinode igomba gusozwa kuri iki cyumweru, yitezweho kuzatanga imyanzuro n’ingamba ku bibazo byugarije umuryango muri kiliziya, bigamije cyane cyane gufasha abatandukanye kandi bari barashyingiwe.
Ati “Kiliziya igomba kwiga uburyo izajya ibafasha nko kudacibwa mu Kiliziya, bagakora imirimo nk’abandi bakirisitu, wenda bakabuzwa amasakaramentu .”
Musenyeri Smaragde yavuze ko mu Rwanda hari ingamba ziri gufatwa na Kiliziya nk’igisubizo cyo kubungabunga umuryango.
Muri zo ngo harimo nk’umwaka w’umuryango aho hakorwa isengesho rigamije gusabira abashakanye, gutegura inyigisho z’abashakanye, gushyira ingufu mu kwigisha abagiye gushakana.
Ati "Twashyizeho gahunda yo guhemba no gushimira imiryango ibanye neza ndetse imaranye igihe; abamaranye imyaka 25, abandi bamaranye nka 50…"
[email protected]
Twitter:@iraguha4



















TANGA IGITEKEREZO