00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ushinzwe umutekano yakubiswe kugeza apfuye

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 9 November 2024 saa 10:07
Yasuwe :

Umugabo witwa Nahayo Casmir wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gashangiro mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yatoraguwe ku muhanda yapfuye azira gukubitwa.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa 09 Ugushyingo 2024, ubwo abaturage bamusangaga yajugunywe ku muhanda yapfuye.

Nahayo yari kumwe na mugenzi we na we wakubiswe akagirwa intere ariko we ntapfe. Uwapfuye n’uwasanzwe ari intere bivugwa ko bakubiswe mu ijoro ryo 09 Ugushyingo 2024.

Bivugwa ko bakubitiwe mu Mudugudu wa Marantima mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve ahazwi nka Nyarubande.

Yamaze kwicwa, abakoze ibyo baramuterura bajya kumurambika hakurya y’umuhanda. Ni mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Kalimba Karima Augustin, yavuze ko hari abamaze gutabwa muri yombi ndetse bashyikirizwa inzego z’umutekano, kandi ko iperereza rikiri gukorwa kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe.

Ai "Ntabwo yari mu kazi. Hari abakekwa bafashwe bashyikirizwa polisi kandi iperereza riracyakomeje kugira ngo ababigizemo uruhare batahurwe."

Kalimba yatanze ubutumwa bwo gusaba abaturage kwirinda amakimbirane, igihe abaye bakaregera inzego zikabakiranura. Ikindi ni uko abaturage bagomba kujya batabara uri mu kaga mu gihe bamubonye."

Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Mu 2023 raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Ubucamanza yerekana ibyakozwe, yerekanye ko mu byaha by’inshinjabyaha icyo gukubita no gukomeretsa ari cyo cyiganje mu nkiko z’u Rwanda.

Raporo y’ubucamanza igaragaza ko umwaka ushize w’ubucamanza warangiranye na Kamena 2023 hakiriwe dosiye 18.716, agize 25% by’ayakurikiranywe, akaba yarimo abantu 28.333.

Abakurikiranyweho iki cyaha bayobowe n’urubyiruko rungana na 40,1%, abafite imyaka hagati ya 31 na 40 (31,7%), abafite 41 kugera kuri 50 (16,9%) mu gihe abafite hagati y’imyaka 51 na 60 bagize 6,3%.

Umugabo wo mu Karere ka Musanze yakubiswe nyuma aza gushiramo umwuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .