Ibi babivuze nyuma yo kwegerezwa umushinga utunganya ifumbire y’imborera hifashishijwe inkari z’abantu bakazivanga n’amaganga hagakorwamo ifumbire yifashishwa mu buhinzi butandukanye.
Umuturage wo muri aka gace watangiye umushinga wo gukusanya izo nkari azishyira mu bijerekani waganiriye na IGIHE ariko ntifuze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko kuba bafite isoko bajyanaho inkari zabo ari amahirwe bagize adasaba izindi mbaraga cyangwa igishoro kidasanzwe, ariyo mpamvu biteguye kuyabyaza umusaruro.
Ati "Ubundi kugira ngo ukore ku ifaranga ni uko uba washoye irindi cyangwa ugakoresha imbaraga nyinshi n’ubwenge, kujya kwihagarika ntibisaba izindi ngufu birizana upfa kuba wasomye ku mazi cyangwa agacupa.”
“Ikijerekani cy’inkari ni 1000 Frw, twaguye ahashashe, ubu ufata akadobo ukagashyira ahiherereye ubundi abo mu rugo bose bakaba bazi ko ariho banyara, iyo ari umuryango w’abantu barenze batanu mu kwezi uba wujuje ibijerekani nka bitanu, urumva ko atari make, nta kunyara mu gasozi gahunda ni mu rugo, kuko twabonye imari ishyushye."
Twagirimana Jean de Dieu nawe yavuze ko usibye kuba inkari zo mu rugo zibikwa nk’indi mari, we ngo yatangiye kujya azirangura akazigeza ku mushoramari uzigura.
Ati " Ubu inkari tuzibika neza nk’indi mari yose itegerejweho amafaranga, twihata amazi, agacupa ukagasomera hafi aho mu rugo, abana bakanywa ibikoma byinshi kugira ngo inkari zigwire vuba, ubu natangiye no kugenda nzirangurira abazibitse, ikijerekani nkirangura 600 Frw cyangwa 700 Frw bitewe n’aho nzikuye, ku ruganda bakampa 1000 Frw, mu by’ukuri twasitaye ku kirombe cy’amafaranga tuzakoramo indi mishinga."
Umushoramari ugurira aba baturage inkari,Tugiremungu Erneste, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko akorana n’abaturage neza akanabagurira inkari n’amaganga y’amatungo, akabivanga n’ibindi binyabutabire bikavamo ifumbire nziza y’imborera yifashishwa mu buhinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumure Jeannine, yavuze ko bakimara kumenya ko hari Umushoramari ugurira abaturage izo nkari, bahise bamuhagarika kuko bari bagize impungenge z’uko mu gukusanya izo nkari byateza umwanda ukabije, ushobora no kubakururira indwara zitandukanye.
Ati " Tugiye gukurikirana tumenye niba uwo mushoramari akigurira abo baturage inkari, kuko twari twaramuhagaritse kugira ngo abanze yige neza uko yazajya akusanya izo nkari bidakozwe n’abaturage, wibaze aho ikijerekani cy’inkari kimaze icyumweru kibitswe n’umuturage uko byaba bimeze, ni byo izo nkari zirakenewe ngo zikoreshwe ifumbire, ariko bigomba gukorwa bitagize icyo byangiza, ntidushaka ko abaturage bacu bicwa n’umwanda ngo barashaka amafaranga"
Hashize igihe kirenga umwaka abaturage batangiye gukorana n’uyu mushoramari.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!