00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cyuve: Umusore yarashwe na Polisi ahita apfa

Yanditswe na

Philbert Hagengimana na Jean Paul Kayitare

Kuya 9 March 2015 saa 04:11
Yasuwe :

Assumani Muhuzamiryango w’imyaka 27 y’amavuko, yarashwe na Polisi ahita ahasiga ubuzima, nyuma yo gushaka gutoroka inzego z’umutekano zarimo zigenza icyaha cy’ubujura buciye icyuho.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, mu gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki ya 9 Werurwe 2015.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Andre Hakizimana yatangarije IGIHE ko Muhuzamiryango yarashwe ubwo yari agiye kwerekana abandi bagize itsinda "Abanyarirenga" bakaba ari abajura ruharwa, biyise gutyo kuko icyo bibye kitagaruzwa.

Yagize ati "bageze aho yari agiye kwerekana bagenzi be, ariruka bamwirukaho ari na ko akatakata mu mazu, ageze muri metero nka mirongo itatu asize inzego zishinzwe umutekano, ahita araswa."

CIP Hakizimana akomeza avuga ko Abanyarirenga bavugwaho ubujura nko gupfumura amazu, gushikuza abagore amasakoshi no kugenda ibyuma bikomeretsa, ikindi kandi iri tsinda rigizwe n’ abarenga icumi.

Uwo musore akimara kuraswa, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Muhuzamiryango yari amaze iminsi 3 acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, aho yajyanywe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, akurikiranyweho icyaha cy’ ubujura buciye icyuho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages