Barata bikekwa ko yishwe ariko abamugezeho bavuga ko nta gikomere cyamugaragaragaho, ahubwo hari amaraso yavuye aturuka mu kanwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Gahonzire Landouard, yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko uyu musaza yaba yazize uburwayi.
Yagize ati "Mbere ya byose turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Natwe amakuru y’urupfu rw’uyu musaza twayamenye mu gitondo ubwo umukozi ukora isuku hano ku kagari yari agiye gukora isuku akamubona aho yari aryamye yapfuye. Ubu RIB imaze kudufasha mu iperereza ry’ibanze bamaze kutugaragariza ko bishoboka kuba yazize uburwayi kuko nta gikomere kimugaragaraho ku mubiri hose."
Ati “Birashoboka ko umuntu yaba afite ubundi burwayi kandi no mu makuru abaturage baduhaye ni uko yari asanzwe arwaye. Turizeza abaturage ko umutekano uhari kandi iperereza rikomeza gukorwa. Uyu nyakwigendera tugiye kumujyana kwa muganga hakorwe ibizamini ikiza kuvamo nacyo turagisangiza abaturage."
Amakuru yatangwaga n’abaturage batuye hafi aho, bemezaga ko kuri uyu wa Kane babonye nyakwigendera muri Santere yo Kungagi iri hafi y’aho yakoreraga ari gusoma agacupa.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe ibizamini byisumbuyeho hamenyekane icyaba cyateye uru rupfu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!