00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umugore yishe umugabo we na we yimanika mu mugozi

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 18 April 2025 saa 08:42
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugore wo mu Karere ka Musanze yishe umugabo we amutemye na we agahitamo kwimanika mu mugozi agapfa. Hahise hatangira iperereza ku cyabimuteye

Urupfu rw’uyu mugore n’umugabo rwamenyekanye mu masaha y’igicamunsi cyo ku wa 17 Mata 2025. Bombi bari batuye mu Mumurenge wa Gataraga, Akagali ka Rubindi, mu Mudugudu wa Gacondo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza yabwiye IGIHE ko bikekwa ko umugore ari we wishe umugabo amutemye hanyuma na we akiyahura.

Ati “Bikekwa ko yishwe n’umugore we […], biracyakekwa ko uyu mugore yishe umugabo we mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2025 amutememye, nyuma na we yimanika mu mugogozi mu cyumba abana bararamo.”

SP. Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko umwana wabo w’imyaka umunani ari we watanze amakuru y’urupfu rw’ababyeyi be.

Magingo aya hatangiye iperereza ku cyateye uyu mugore kwica umugabo we na we akiyahura.

Imirambo yabo bombi yahise yoherezwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage gutanga amakuru y’imiryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana ikigishwa, icyaha kigakumirwa kitaraba.

Umugore w'i Musanze yaketsweho kwica umugabo we na we akimanika mu mugozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .