Byamenyekanye mu ma saa 9h30 z’igitondo cyo kuri uyu wa 18 Kemana, mu mudugudu wa Buhanga, Akagari ka Gashinga ho mu murenge wa Nkotsi.
Uwo mugabo witwa Ntezimana Jean Bosco yatemye umugore we Nakafero Marie Rose bari basanzwe banana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yahise yiyahura akoresheje umuti wica udoko, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius.
Ati "Nibyo koko yatemye umugore we, na we anywa umuti wica udukoko mu myaka witwa tiyoda. Uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane."
Nakafero Marie Rose w’imyaka 44 wakomeretse bikabije nyuma yo gutemwa n’umugabo we, kuri ubu ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!